wex24news

Kim Jong Un yatangaje ko yongereye umubare w’intwaro kirimbuzi

Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yavuze ko iki gihugu kiri kongera umubare w’intwaro kirimbuzi mu buryo bugaragara.

Ejo ku 10 Nzeri ikinyamakuru KCNA, Korean Central News Agency, yatangaje Kim Jong Un yavuze ko iki gihugu kirimo gushyira mu bikorwa politiki yo kubaka ingufu kirimbuzi no kongera umubare wazo.

Yanavuze ko iki gihugu kigomba kurushaho gutegura neza “ubushobozi bwazo no kuzikoresha mu guharanira uburenganzira n’umutekano by’igihugu.

Yongeyeho ko hakenewe n’ingufu za gisirikare kugira ngo bahangane n’ibyo yise iterabwoba ry’ Amerika n’abifatanya na yo bose.

Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Koreya y’Epfo, Cho Chang-rae, na bagenzi be barimo Amerika n’u Buyapani, bamaganye Pyongyang iherutse kumurika ibitwaro bya kirimbuzi, ikanasuzuma bya misile ballisitique.

Inama yabereye yabahurije i Seoul, muri Koreya y’Epfo, ibi bihugu bitatu byongeye gushimangira ubufatanye mu rwego rwo kubungabunga amahoro mu Karere, harimo no gukumira iterabwoba ry’ibitwaro kirimbuzi na misile za Koreya ya Ruguru, nk’uko byagaragajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ejo ku wa 10 Nzeri 2024.

Mu mwaka wa 2023 Koreya ya Ruguru yavuze ko izohereza satelite eshatu z’ubutasi za gisirikare, ikubaka drone za gisirikare ikongera intwaro za kirimbuzi muri uyu .

KCNA) yatangaje Kim yamaganye Amerika, avuga ko ari yo iri gutuma, intambara igomba kuzaba nta kabuza.
Aati: “Kubera ibikorwa by’ubuhubutsi bw’abanzi byo gushaka kudutera, ni ikimenyetso cyiza ko intambara ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose.”

Mu mwaka wa 2022 Koreya ya Ruguru yarashe misille ballistiques kirimbuzi zirenga 70 zagenewe guterwa muri Koreya y’Epfo no ku butaka bwa Amerika.
Ndetse cyatangaje ko byakozwe mu rwego rwo kwamagana imyitozo yaguye y’ingabo z’Amerika na Koreya y’Epfo.

Mu 2021 kandi Koreya ya Ruguru yerekanye inshuro ebyiri zikurikiranya intwaro kirimbuzi zishobora kuraswa zikagera aho ari ho hose muri Amerika zirasiwe munsi y’amazi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *