wex24news

Rusine Patrick yasezeranye mu Murenge n’umugore we

Umunyarwenya Rusine Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we banaherutse kubyarana imfura .

Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe banabana nk’uko amakuru IGIHE ifite abihamya. Basezeranye imbere y’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyakora icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye banabana mbere y’uko bibaruka imfura yabo.

Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.

Rusine n’uyu mugore ni abantu batakunze ko inkuru z’urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *