wex24news

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, uheruka gutandukana na FC Shkupi yo muri Macedonie yerekeje muri Brera Strumica FC ikina mu cyikiro cya Mbere muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariik 11 Nzeri 2024 nibwo Brera Strumica FC yatangaje Rwatubyaye nk’Umukinnyi mushya wayo asinya amasezerano umwaka umwe.

Tariki 30 kanama 2024 nibwo, Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie y’Amajyaruguru ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye Rwatubyaye Abdul nyuma y’umukino FC Shkupi yari maze gutsindwamo na FK Sileks ibitego 2-1.

Kugeza ku munsi wa kane wa shampiyona Brera Strumica FC Rwatubyaye yerekejemo iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12 n’amanota atatu gusa.

Rwatubyaye usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniye APR FC, Isonga FC na Rayon Sports mu Rwanda, Kansas City, Swope Park Rangers, Colorado Rapids na Colorado Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na FC Shkupi yakinniye inshuro ebyiri (2021 na 2024)

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *