wex24news

Ba Gitifu batatu barakekwaho kurigisa imisanzu ya mituweli y’abaturage

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rugano, Runege na Gatovu two mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma gukekwaho kurigisa amafaranga y’abaturage agenewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yemeje ibyaya makuru, avuga ko batawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2024, aho bari gukorwaho iperereza ngo hamenyekane niba hari uruhare bafite mu irigiswa ry’imisanzu abaturage bahuriza hamwe hagamijwe koroshya uburyo bwo kwishyura mituweli.

Meya Niyomwungeri yavuze ko mu Karere ka Nyamabe ayobora hari uburyo butandukanye bwo gukusanya no gutanga imisanzu ya mituweli, burimo kuyatanga kuri konti za RSSB ziri mu mabanki atandukanye, kwifashisha ‘aba-agents’ b’Irembo bakabishyura ariko hakaba n’abandi baturage bizera abayobozi babo bakabaha imisanzu, bakazaba ari bo bayabatangira.

Yongeyeho ko ibyabaye bidaca intege igikorwa cyo gutanga imisanzu ku baturage.

Ati “Hari uburyo butandukanye bakoresha bishyura ubwisungane bwabo, ubu ni bumwe mu bwagize ikibazo, ariko ntabwo biri buce intege ubundi, barakomeza kwifashisha ubundi buhari.’’

Ku bakeka ko byatuma abantu batakariza ubuyobozi bubegereye icyizere, Meya Niyomwungeri yavuze ko abaturage badakwiye gutera icyizere ubuyobozi bwabo kuko ngo no “kuba abakekwaho ibyaha byo kunyereza imisanzu yabo bafatwa bakajya kubibazwa na byo ubwabyo ni ikimenyetso ko umuturage yitaweho”.

Yakomeje agira ati “Nta gikuba cyacitse ku baturage, ndetse ntibinakwiye kubatera impungenge kuko kuba n’ubugenzacyaha bwinjira mu kibazo cy’abakekwa bukagira ibyo bubabaza, na byo ni ikindi kimenyetso gishimangira ko umuturage yitaweho.’’

Meya Niyomwungeri yirinze kuvuga umubare w’imisanzu yaba yaranyerejwe ndetse n’umubare w’abatarabashije gutanga ubwisungane mu kwivuza bikomotse kuri iki kibazo cy’aba bayobozi ngo bitabangamira iperereza.

Gusa haribazwa uko abagizweho ingaruka n’iki kibazo bari kwivuza mu gihe cyose baba batarahise batanga indi misanzu kandi umwaka mushya wa mituweli 2024/2025 ubu ugeze mu kwezi kwa gatatu kuva utangiye.

Kuri ubu, imibare y’ubwitabire mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza itangazwa n’Akarere ka Nyamagabe ivuga ko kageze ku mpuzandengo ya 83,24%.

Umurenge wa Musebeya uvugwamo iki kibazo cyo kunyereza imisanzu cyabaye mu tugari dutatu muri dutandatu tuwugize, uri ku mwanya wa 11 na 82,65% mu mirenge 17 ibarizwa mu Karere ka Nyamagabe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *