Mu Karere ka Gatsibo, haravugwa amakuru y’abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima, nyuma yo kujya gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.
Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, ubwo abo bagabo bacaga mu rihumye ubuyobozi n’inzego z’umutekano binjira mu kirombe, mu gihe bagitangira gucukura amabuye kirabagwira, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolée abitangarije Kigali Today.
Ati “Nibyo abagabo batatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, iyo mpanuka ibabaho ikirombe kirabagwira bahita bahasiga ubuzima, imirambo yajyanywe mu bitaro bya Kiziguro irasuzumwa igarurwa mu rugo, abanyamuryango baritegura gushyingura”.
Arongera ati “Bacukuraga mu buryo butemewe, ingamba ntabwo tuzifata uyu munsi kuko dusanzwe twarazifashe zo kwirinda kujya aho hantu, n’ubundi abo baguyemo babikoraga mu buryo bwa rwihishwa, kuko ntabwo ari ahantu hemewe, nta kampani ihakorera, nta na koperative ihakorera, rero n’ubundi bagiyeyo bihishe iyo mpanuka ibabaho, turihanganisha imiryango y’ababuze ababo”.
Gitifu Urujeni, yasabye abaturage kwirinda kujya gucukura amabuye y’agaciro ahantu hashira ubuzima bwabo mu kaga, bagategereza uburyo bunoze buzashyirwaho, byaba na ngombwa bagahabwa akazi muri ibyo bikorwa batagiye gucukura ayo mabuye mu buryo bwo kwihishahisha, abasaba kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.