Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yashimiye abakunzi be bamaze kuzuza miliyari y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zose.
Cristiano ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu bihe bye kandi bakunzwe n’abatari bake haba mu kibuga n’uko yitwara inyuma yacyo, bigatuma bifuza kumenya uko yiriwe n’uko yaraye.
Uyu na we ntabwo yigeze abatenguha kuko umunsi ku munsi yifashishije imbuga nkoranyambaga adahwema kubagezaho amakuru ye no gukomeza kwandika amateka muri ruhago.
Cristiano afite miliyoni 638 zimukurikira kuri Instagram, 170 kuri Facebook, 113 kuri X na miliyoni 60,6 ziherutse kumushyigikira kuri shene ya YouTube aherutse gushyira hanze.
Yifashishije izi mbuga nkoranyambaga, yatanze ubutumwa burebure bukubiyemo amarangamutima ye ku kuba ari we kugeza ubu wanditse amateka yo gukurikirwa n’abantu benshi hatitawe ku buzima bushaririye yanyuzemo akiri muto.
Yagize ati “Twakoze amateka, Miliyari imwe y’abadukurikira! Ibi birenze umubare, ni indi ntambwe y’ibyo twiyumvamo, dukora, urukundo rw’umukino n’ibindi. Kuva ku mihanda ya Madeira kugera ku Isi yose, nahoraga nkina kubera umuryango wanjye ndetse namwe, none turi hamwe turi miliyari.”
“Twateranye intambwe mu nzira zose nanyuzemo, haba mu byiza no mu bibi. Uru ni urugendo rwacu kandi twerekanye ko ntacyo tutageraho dufatanyije. Mwarakoze kunyizera, kumpa ubufasha no kuba mu buzima bwanjye. Ibyiza biri imbere, tuzakomeza guhatana, gutsinda, no kwandikana amateka.”
Uyu mukinnyi wa Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite aherutse kwandika amateka yo kurenza ibitego 900, byiyongera ku yandi afite arimo gutwara Ballon D’Or eshanu no kuba rutahizamu w’ibihe byose wa UEFA Champions League.