wex24news

Ku Cyicaro cya Loni hashyizwe ikibumbano cy’urumuri rw’icyizere

I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hashyizwe ikibumbano cy’urumuri rw’icyizere mu guha agaciro abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kwibutsa ko ari inshingano za buri wese mu guharanira ko aya mateka mabi atazagira ahandi aba ku Isi.

Iki kimenyetso gishyizwe ku cyicaro gikuru cya Loni mu gihe hari guterana Inteko Rusange ya 79 y’uyu muryango. Cyashyizwe mu busitani buherereye mu gice cy’iburengerazuba kuri iki cyicaro cya Loni.

Iki kimenyetso cy’urumuri rw’icyizere kiriho ubutumwa bugira buti “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Twibuke twiyubaka”.

Iki kibumbano kandi ni ikimenyetso cy’umuhate w’u Rwanda mu bikorwa bigamije gukumira Jenoside, ndetse kigashimangira intego yarwo mu kurwanya ingabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’imvugo zibiba urwango.

Melissa Fleming, the new head of the UN’s Department of Global Communications

Melissa Fleming uri mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko “Ikimenyetso cy’urumuri rw’icyizere rwo kwibuka kizahora cyaka nk’ikintu kigaragara gifasha umuryango mpuzamahanga ndetse n’abantu benshi basura Umuryango w’Abibumbye, kwamagana no guhangana n’imvugo zose zibiba urwango.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo yavuze ko “Urumuri rw’icyizere rwo kwibuka ni ikimenyetso cy’amahoro, ubutabera n’ubumwe, indangagaciro ziza imbere mu gukira ibikomere kwacu n’umuhate wacu mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.”

Rwanda’s Permanent Representative to the United Nations Ernest Rwamucyo addresses  the Security Council, on Monday, December 11. Courtesy

“Iki kibumbano kibumbatiye igisobanuro gikomeye bitari ku Banyarwanda gusa, ahubwo no ku muryango mpuzamahanga mu bya dipolomasi. Ni ikimenyetso cy’inshingano dufite nk’abadipolomate n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga dufite mu gukumira ubwicanyi. Uru rumuri rutwibutsa kugira icyo dukora igihe cyose tubonye ibimenyetso by’urugomo, kugira ngo amasomo u Rwanda rwasize duharanire ko atibagirana.”

Iki kibumbano ni cyo kimenyetso cya mbere gihoraho gishyizwe ku cyicaro cya Loni mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *