wex24news

Mugunga Yves yerekeje muri Arabie Saoudite

Rutahizamu Mugunga Yves yamaze kuva mu Rwanda aho yerekeje muri Arabie Saoudite gukinira Al-Selmiyah Club yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kane.

Image

Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi batigeze bagaragara mu kibuga mu mpera za shampiyona y’u Rwanda ya 2023/24 kubera ibibazo yari yaragiranye na Kiyovu Sports.

Gusa ariko mu gihe cy’isoko ry’abakinnyi yahise avugana na Gorilla FC ayerekezamo ndetse anafatanya na yo mu mikino ibiri ifungura Shampiyona ya 2024/25.

Amasezerano y’umwaka umwe yasinye ntabwo agezweho kuko iyi kipe yahise imurekura akajya gushaka amaramuko muri Arabie Saoudite mu Cyiciro cya Kane (Saudi Third Division).

Iyi shampiyona yerekejemo isanzwe ikinwamo n’amakipe 40 aba mu matsinda ane hakurikijwe uduce amakipe aba aherereyemo. Al-Selmiyah Club iri ahitwa Al-Kharj City, mu Murwa Mukuru wa Riyadh.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *