wex24news

Mukunzi Yannick yabazwe imvune amaranye iminsi

Umukinnyi Yannick Mukunzi ukina hagati mu kibuga, yavuze ko impamvu adaheruka kugaragara mu kibuga mu ikipe ye ya Sandvikens IF yo muri Sweden, ari uko amaranye iminsi imvune.

Yannick Mukunzi umaze igihe akina ku Mugabane w’u Burayi, anaherutse kubatizwa mu mazi menshi, mu Itorero rimwe ryo muri Sweden.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, Yannick Mukunzi yavuvuze ko amaze iminsi afite imvune ari na yo yatumye amaze igihe atagaragara mu kibuga.

Yagize ati “Muraho bantu banjye, nifuzaga kubamenyesha ko nagize imvune mu kwezi gushize, akaba ari yo mpamvu ntaheruka kugaragara mu ikipe yanjye mu mikino iheruka gukina.”

Muri ubu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza Yannick Mukunzi ari kwa muganga, yakomeje agira ati “Abantu benshi bari bakomeje kumbaza impamvu ntari gukina, impamvu ni uko ntegereje icyemezo cy’abaganga ariko bamaze kumbaga kandi byagenze neza.”

Yannick Mukunzi yasoje ubutumwa bwe, yizeza abamukunda, ko amerewe neza, ndetse ko azagaruka mu kibuga mu gihe cya vuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *