wex24news

Munyenyezi wakatiwe gufungwa burundu

Béatrice Munyenyezi umaze igihe gito akatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, yatangiye kuburana ubujurire bwe ariko atungurwa no gusanga Ubushinjacyaha bwarongeyemo ibimenyetso bishya birimo n’abatangabuhamya bashya bagomba kumushinja, bityo we n’abamwunganira mu mategeko basaba guhabwa umwanya wo kujya kubisuzuma ngo bazashobore kubyireguraho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 12 Nzeri 2024, byari biteganyijwe ko Béatrice Munyenyezi ubarizwa muri Gereza ya Nyarugenge aburana ubujurire mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza

Me Bikotwa Bruce wunganira Munyenyezi yabwiye urukiko ko nta minsi 20 ishize Ubushinjacyaha bwongereye ibimenyetso bishya muri sisiteme ihuza ababuranyi, biri mu nyandiko z’amapaji arenga 150.

Ibi birimo abatangabuhamya bashya n’abongeye kubazwa bari mu rubanza rwa mbere.

Ati “Bashyizemo impapuro twe tutari tuzi ndetse n’indangamanota z’abiganye na Munyenyezi”

Me Bikotwa yasabye ko bahabwa igihe kirenga ukwezi na bo bagakora iperereza kuko “ni twe tubabaye baradufunze, ntitwifuza ko urubanza rutinda.”

Ubushinjacyaha na bwo bwemeje ko hari ibimenyetso bishya bwashyize muri dosiye ya Munyenyezi bityo ko ababuranyi bahabwa umwanya wo kubisesengura ngo bazashobore kubyireguraho.

Ubushinjacyaha bwanasabye ko habaho iburanisha ry’ibanze mbere yo gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, hagamijwe kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Me Bikotwa ariko yahise abitera utwatsi avuga ko iyo mpamvu yo kurinda umutekano w’abatangabuhamya yaba ari iyo gutinza urubanza.

Inteko iburanisha imaze kwiherera yasanze ubusabe bwa Béatrice Munyenyezi bufite ishingiro, rwemera kumuha umwanya wo gutegura dosiye kandi rwanzura ko abatangabuhamya bazarindirwa umutekano mu gihe bizaba bikenewe, ariko bidasabye iburanisha ry’ibanze.

Uyu mugore w’imyaka irenga 50, agiye kuburana ubujurire nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye. Gusa we aburana abihakana byose.

Béatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Amerika mu 2021.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 12 Nzeri 2024, byari biteganyijwe ko Béatrice Munyenyezi ubarizwa muri Gereza ya Nyarugenge aburana ubujurire mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza

Me Bikotwa Bruce wunganira Munyenyezi yabwiye urukiko ko nta minsi 20 ishize Ubushinjacyaha bwongereye ibimenyetso bishya muri sisiteme ihuza ababuranyi, biri mu nyandiko z’amapaji arenga 150.

Ibi birimo abatangabuhamya bashya n’abongeye kubazwa bari mu rubanza rwa mbere.

Ati “Bashyizemo impapuro twe tutari tuzi ndetse n’indangamanota z’abiganye na Munyenyezi”

Me Bikotwa yasabye ko bahabwa igihe kirenga ukwezi na bo bagakora iperereza kuko “ni twe tubabaye baradufunze, ntitwifuza ko urubanza rutinda.”

Ubushinjacyaha na bwo bwemeje ko hari ibimenyetso bishya bwashyize muri dosiye ya Munyenyezi bityo ko ababuranyi bahabwa umwanya wo kubisesengura ngo bazashobore kubyireguraho.

Ubushinjacyaha bwanasabye ko habaho iburanisha ry’ibanze mbere yo gutangira kuburanisha urubanza mu mizi, hagamijwe kurinda umutekano w’abatangabuhamya.

Me Bikotwa ariko yahise abitera utwatsi avuga ko iyo mpamvu yo kurinda umutekano w’abatangabuhamya yaba ari iyo gutinza urubanza.

Inteko iburanisha imaze kwiherera yasanze ubusabe bwa Béatrice Munyenyezi bufite ishingiro, rwemera kumuha umwanya wo gutegura dosiye kandi rwanzura ko abatangabuhamya bazarindirwa umutekano mu gihe bizaba bikenewe, ariko bidasabye iburanisha ry’ibanze.

Uyu mugore agiye kuburana ubujurire nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye. Gusa we aburana abihakana byose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *