wex24news

Perezida  Embalo yatangaje ko ataziyamamariza manda ya kabiri 

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Cissoko Embalo, yatangaje ko  atazongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe ku wa 24 Ugushyingo 2024.

Guinea Bissau's President Umaro Cissoko Embalo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nyuma y’inama yahuje Embalo n’Abaminisitiri ni bwo yavuze ko atazongera kwiyamamariza indi manda kuko umugore we yamubujije nkuko tubikesha Ikinyamakuru The East African. 

Embaló yaje gutangaza ko hari abantu babiri bashatse kumuhirika ku butegetsi mu Kuboza 2023, icyo gihe yanavuze ko nta musirikare ushobora gutinyuka kumuhirika ku butegetsi, ndetse ngo hagize ubigerageza byamuvuna cyane. 

Byatumye asesa Inteko Ishinga Amategeko inshuro ebyiri kuva yayobora iki gihugu, anahindura abakuriye abashinzwe kumurinda. 

Perezida Embaló w’imyaka 51 yatowe muri Mutarama 2020 n’amajwi 54% asimbuye Perezida Jose Mario Vaz ndetse yahoze ari Jenerali. 

Yanabaye Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Perezida  Vaz, nubwo iki gihugu cyakunze kurangwa no guhirika ubutegetsi kuva cyabona ubwigenge mu 1974.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *