wex24news

Perezida Kagame yavuze uko imyanya ihoraho y’Afurika muri UNSC yakoreshwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatanze umucyo ku buryo imyanya ihoraho Umugabane w’Afurika uzahabwa mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi (UNSC) yakoreshwa, nyuma y’abibazaga uko bizagenda kugira ngo idateza amacakubiri n’ubusumbane mu bihugu byose by’Afurika.

Image

Ubusanzwe, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi kagizwe n’imyanya 15, irimo itanu ihoraho y’ibihugu bifite ubudahangarwa ari byo u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Ni mu gihe ibindi bihugu 10 bigize imyanya idahoraho  bitorerwa manda y’imyaka ibiri bikozwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho kuri ubu igihugu kiri muri uwo mwanya ari Algeria, Algeria, Sierra Leone, Guyana,  Korea y’epfo n’ibindi bizakomeza kugeza mu mwaka wa 2025.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zishyigikiye ko hashyirwaho imyanya ibiri ihoraho igenewe Afurika mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi n’undi uhoraho ugenewe gusimburanywamo ibihugu by’ibirwa byo mu Nyanja ya Pasifika.

Iyo ntambwe itewe mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje guharanira kurushaho kuzahura umubano n’Afurika n’ibirwa byo mu Nyanja ya Pasifika, hagamijwe guhangana n’ubwiyongere bw’imbaraga z’u Bushinwa muri utwo Turere.

Martin Kimani, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Buwererane Mpuzamahanga (CIC) kibarizwa muri Kaminuza ya New York (NYU), yatanze igitekerezo ko Afurika ikwiye kwitwararika mu gihe yaba itumiwe mu bihugu bifite ubudahangarwa.

Yagize ati: “Hatabayeho amavugurura aboneye mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) impano ya USA nubwo yakiranywe na yombi, ishobora guhindura Afurika isibaniro ry’impande ebyiri z’ibihangange n’udufi dutoya 53, bikarushaho kugaba amacakubiri biburizamo umugambi twese duhuriyeho.”

Yakomeje avuga ko impinduka nk’izi zikwiye kujyana n’urugendo rw’amateka rw’ukwihuza kw’Afurika, cyangwa se bikarangira bibaye amakuru azana ibyishimo gusa ariko ntacyo akemuye mu gusigasira amahoro mpuzamahanga, umutekano n’ubwingenge bwuzuye bw’Afurika.

Perezida Kagame yahise asubiza iyi mpuguke mu bya Politiki Mpuzamahanga ko hari uburyo iyo myanya ibiri ishobora gukora mu nyungu z’ubumwe bw’Afurika, aho kuba intandaro yo gucikamo ibice.

Yagize ati: “Umwanya umwe uhoraho ushobora kuba wafatwa na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC) maze uwa kabiri ukajya usimburanwano n’ibihugu by’Afurika ntufatwe n’igihugu kimwe ku buryo buhoraho!”

Kimani wibazaga uburyo igihugu kimwe cyavuganira inyungu z’ibindi bihugu 54 by’Afurika mu gihe ari cyo cyaba gihawe ubudahangarwa, igisobanuro cya Perezida Kagame cyamunyuze aboneraho kumushimira gutanga ishusho y’intego nyamukuru yo kwigira kw’Afurika.

Yakomeje agira ati: “Nizera ko kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ari ingenzi mu kugera ku bumwe bw’Afurika bukora ndetse no ku nzira z’ubwigenge nyabwo, aho kuba ubumwe busanzweho buhora mu magambo gusa.”

Yavuze kandi ko kuvugurura Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi kugira ngo karusheho gufatirwamo ibyemezo bihamye ari intambwe y’ingenzi cyane iyobowe no guharanira ubwigenge no kwiyemeza.

Amavugurura y’Akanama Gashinzwe Umutekano ku Isi (UNSC) akubiyemo ingingo eshanu z’ingenzi ari zo ibyiciro byo kuba umunyamuryango, ikibazo kijyanye n’ububasha bw’ibihugu bitanu bifite ubudahangarwa, guhagararirwa k’Ukutere dutandukanye, uko Akanama kagutse kaba Kangana n’uko kakora ndetse n’umubano kaba gafitanye n’Inteko Rusange.

Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Abibumbye, Imiryango y’Uturere n’andi matsinda ahuje ibihugu bigize uyu muryango, byateguye ubusabe butandukanye bw’uburyo izo ngingo zakwigwaho zigahabwa umurongo.

Biteganywa ko amavugurura ayo ari yo yose yakorwa ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye yasaba ko yashyigikirwa nibura na bibiri bya gatatu cyy’ibihugu bihuriye muri Loni, mu matora abera mu Nteko Rusange.

Ikindi kandi ibihugu bifite ubudahangarwa mu Kanama gashinzwe Umutekano UNSC bigomba kuba byose byemeranywa kuri ayo mavugurura.

Zimwe mu mpuguke mu bya Politiki zinenga ko ibyo bihugu bitanu bifite ubudahangarwa byagiye bibukoresha nabi mu gutesha agaciro imyanzuro yakabaye igirira akamaro ibihugu bihuriye muri Loni, ariko bitajyanye n’imyumvire yabyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *