Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatanze umuburo ku bihugu biri mu Muryango wa NATO, avuga ko nibikomeza gufasha Ukraine kurasa ku butaka bw’u Burusiya, bizaba bisobanuye ko byinjiye mu ntambara n’igihugu cye mu buryo bweruye, bityo akazafata ingamba zikwiriye zo guhangana n’icyo kibazo, zishobora kuganisha ku ntambara hagati y’impande zombi.
Ukraine imaze iminsi ikoresha ibisasu by’ibihugu biri mu Muryango wa NATO mu kurasa ku butaka bw’u Burusiya.
Ibyo bisasu bitangwa n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi biri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byose byibumbiye mu Muryango wa NATO.
Iki ni ikibazo kiri gufata indi ntera ku buryo iraswa ry’ibi bisasu rimaze no kwica abaturage b’u Burusiya, ibituma benshi bibaza amaherezo y’iki kibazo.
Perezida Putin yavuze ko Ukraine idafite ubushobozi bwo kurasa imbere mu Burusiya, ibi bikaba bishoboka gusa iyo yahawe amakuru y’ubutasi na satellite z’ibihugu biri muri NATO, kandi kurasisha intwaro zayo zikomeye, nabyo bikaba bikorwa n’abahanga baturuka mu bihugu bya NATO kuko Ukraine idafite ubushobozi bwo kurasisha ibyo bisasu rutura.
Kubera izi mpamvu zose, uyu muyobozi yavuze ko mu gihe ibi bikorwa byakomeza, ibihugu bya NATO bizaba byinjiye mu ntambara yeruye n’u Burusiya.
Ati “Icyo cyemezo nikiramuka gifashwe, bizaba bisobanuye ko NATO iri kugira uruhare rweruye muri iyi ntambara. Kwinjira mu ntambara kwabo, bizahindura imiterere y’intambara mu buryo bufatika.”
Yongeyeho ati “Tuzafata ibyemezo bikwiriye bizaba bijyanye n’ibibazo turi guhangana nabyo.”