wex24news

Semuhungu Eric yatangaje ko yifuza kubyara

Semuhungu Eric ukunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yifuza kubyara ariko bikazabaho atigeze aryamana n’umukobwa kuko ibyo byiyumviro byamugora kubigira.

Yavuze ko n’iyo byaba ngombwa ko babana yazamubabaza kuko yajya aryamana n’abagabo bagenzi be; ibintu byatumye afata umwanzuro wo kuzahuza intanga ze n’uwo bazabyarana.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Keza Sunshine usanzwe ari umukobwa w’umuhanzikazi Sunny. Cyatambutse ku muyoboro wa YouTube yise Vuga Keza. Semuhungu yatangiye abazwa uko yisanze aryamana n’abagabo bagenzi be avuga byatangiye ari umwana muto.

Image

Semuhungu uvuga ko abarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), agaragaza ko yisanze yaravutse ameze atya.

Ati “Ntabwo ari ibanga nari narashatse umugabo mugenzi wanjye. Ni ko nisanze naravutse. Ndi mu mashuri abanza nibwo nari ntangiye kumenya ubwenge, ni uko nisanze.”

“Nta muntu ukundwa na buri wese, kuri internet abantu bavuga ibyo bashaka ariko mu muhanda nta muntu urambwira amagambo mabi kubera uwo ndi we, mu mezi atatu maze i Kigali. Gusa, ntibibujije ko abo bantu bahari.”

Avuga ko mu muryango we byabagoye kwakira ko aryamana n’abagabo bagenzi be ariko nyuma baza kubyemera.

Ati “Barabizi nakuze nkunda kwambara imyambaro ya bashiki banjye. Mama wanjye mbimubwira ntabwo yabanje kubyakira nk’umubyeyi ariko aza kubyakira ndetse na bakuru na bashiki banjye. Gusa, nyuma byarabaye ndetse bashiki banjye baje mu bukwe nakoze muri Amerika.”

Iyo yivuga agaragaza ko yakuze akina n’abana bagenzi be, agakina n’abakobwa n’abahungu ariko igihe cye kinini akakimarana n’abakobwa. Ati “Numvaga ntekanye iyo nabaga ndi kumwe n’abakobwa.”

Image

Semuhungu agaragaza ko umuntu wa mbere bakundanye w’umugabo ari mu Rwanda, ubu afite umugore n’abana babiri gusa akiryamana n’abandi bagabo bagenzi be.

Avuga ko kuri ubu nta mukunzi afite nyuma yo gupfusha umugabo mu 2017.

Muri Kamena 2017 nibwo Eric Semuhungu yapfushije umugabo yari afite w’Umunyamerika, wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave.

Avuga ko ubu bigoye gushaka undi kuko muri Afurika aho aherereye ubu nyuma yo kwirukanwa muri Amerika buri wese aba agukunda afite icyo agukuriyeho.

Ati “Biragoye muri Afurika, hari abasore beza ariko baza hari ikintu bagukurikiye. Biragoye kubona umuntu ugukundira uko uri, bose baza bakubeshya ariko benshi bashaka amafaranga yo gukodesha inzu; ariko ndashima Imana.”

Semuhungu agaragaza ko n’ubwo abantu bagiye bamwereka urwango, we atari ko biri kuko kuva kera yari umugwaneza.

Ati “Mama wanjye iyo yanzaniraga ‘biscuit’ nashyiraga abandi bana twabaga twigana cyangwa abo twagendanaga tugasangira. Nari umuntu mwiza wita ku bantu na n’ubu kandi ni ko ndi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *