wex24news

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yakatiwe gufungwa

Urukiko rukuru rwa Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 13 Nzeri 2024, rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi wa Kenya, Gilbert Masengeli.

Acting Inspector General of Police Gilbert Masengeli during a meeting with central region police bosses on Friday, August 30, 2024, in Nairobi.

Uyu mwanzuro wasomwe n’umucamanza Lawrence Mugambi, nyuma y’uko Masengeli yanze kwitaba uru rukiko inshuro zirindwi zikurikiranya, ubwo yari yahamagajwe ngo atange ibisobanuro ku bantu batatu baburiwe irengero ubwo imyigaragambyo yabaga tariki ya 19 Kanama 2024.

Mugambi yategetse ko Masengeli yishyikiriza ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza kugira ngo afungwe, atabyubahiriza Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Abraham Kithure Kindiki, akaba ari we utegeka ko atabwa muri yombi.

Yagize ati “Bwana Masengeli ategetswe kwishyikiriza Komiseri Mukuru w’urwego rushinzwe amagereza kugira ngo afungwe. Mu gihe atabikora, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere akwiye gutera intambwe, agatuma afungwa.”

Tariki ya 5 Nzeri 2024 ubwo Masengeli yangaga kwitaba urukiko ku nshuro ya gatanu, yagaragaye mu birori byabereye mu mujyi wa Mombasa. Ihuriro ry’abanyamategeko bo muri iki gihugu, LSK, ryagaragaje ko ibi ari agasuzuguro, risaba ko yahanwa by’intangarugero.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *