wex24news

APR BBC yongeye itsinda Patriots BBC

APR BBC yasubiriye Patriots BBC iyitsinda amanota 67-53 mu mukino wa gatatu  w’iya nyuma ya kamarampaka ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Basketball.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, muri BK Arena.

APR BBC yatangiye umukino neza ibifashijwemo na Isaiah Miller, Ntore Habimana na Aliou Diarra batsinda amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 16 ya Patriots BBC 

Mu gace ka kabiri, Patriots yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo abakinnyi na Prince Ibeh na Stephaun Branch batsinda amanota. 

APR BBC na yo yakomeje kongera Aliou Diarra na Ntore Habimana.

Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 31 Kuri 29 ya Patriots BBC 

Mu gace ka Gatatu, Patriots BBC yakomeje kugabanya amanota ibifashijwemo na Steve Hagumintwali, Prince Ibeh na Ndizeye dieudonne.

Aka gace karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 49 kuri 48 APR BBC.

Mu gace ka nyuma, APR BBC yagarukanye imbaraga itangira gutsinda amanota ibifashijwemo na Isaiah Miler, Ntore Habimana  na Aliou Diarra ku mupira yatakazwaga na Prince Ibeh wa Patriots. 

Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53 uba umukino wa kabiri w’ikuriikiranya APR BBC itsinze Patriots BBC muri itatu bamaze gukina. 

Muri uyu mukino Isaiah Miller wa APR BBC niwe yatsinze amanota menshi 32.

Mu mukino wa mbere wo guhatanira umwanya wa Gatatu muri iyi mikino, REG BBC yatsinze Kepler BBC amanota 92-56.

Umukino wa Kane mu ya nyuma w’iya kamarampaka uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki 18 Nzeri 2024, saa mbiri z’ijoro muri BK Arena.

Amakipe yombi agomba guhura mu mikino irindwi, itanze indi gutsinda ine akaba ari yo yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *