wex24news

Arsenal yatsinze Tottenham

Igitego cya Gabriel Magalhães mu gice cya kabiri, cyafashije Arsenal gutsinda Tottenham 1-0 mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Premier League wabaye kuri iki Cyumweru.

Arsenal yagiye gukina uyu mukino idafite Kapiteni wayo, Martin Ødeegard wavukiniye mu Ikipe y’Igihugu ya Norvège, Decran Rice wabonye ikarita itukura ku mukino wa Brighton ndetse Mikel Merino ufite imvune y’urutugu.

Muri uyu mukino, Tottenham Hotspur yari imbere y’abafana bayo, yatangiye neza ndetse mu minota ya mbere yashoboraga kubona igitego ku mupira Heung-Min Son yahaye Dejan Kluseviski, uyu wa nyuma ateye ishoti rikurwamo na David Raya.

Ku munota wa 12, Tottenham yongeye guhusha uburyo bwiza ku mupira watakajwe na ba myugariro ba Arsenal, ufatwa na Dominic Solanke ari mu rubuga rw’amahina gusa atinda kuwutera, awukurwaho na William Saliba.

Uburyo bwa mbere bwa Arsenal bwabonywe na Gabriel Martinelli wazamukanye umupira acenga, yinjiye mu rubuga rw’amahina atera ishoti ryakuwemo na Guglielmo Vicario.

Mu gice cya kabiri, na bwo Tottenham Hotspur yabonye uburyo bwiza ku mupira Van de Ven yateresheje umutwe uvuye kuri Brendan Johnson, ariko David Raya yongera gutabara.

Byasabye gutegereza umunota wa 64, Arsenal ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gabriel Magalhães n’umutwe, kuri koroneri yatewe neza na Bukayo Saka.

Tottenham yagerageje uburyo butandukanye ishaka kwishyura, ariko iminota 90 irangira itabigezeho.

Gutsinda byafashije Arsenal gufata umwanya wa kabiri n’amanota 10, irushwa abiri na Manchester City ya mbere nyuma y’imikino ine imaze gukinwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *