wex24news

Daniel Olmo warufatiye runini FC Barcelona yavunitse

Umunya Esipagne Dani Olmo uherutse gusinyira FC Barcelona, ndetse akaba ari mu bakinnyi bakomeje kuyifasha gukusanya intsinzi muri Shampiyona ya Esipagne, yavunitse.

Shampiyona ya Esipagne, ubwo FC Barcelona yatsindaga Girona ibitego 4-1, umukino warangiye itishimye kubera kuvunikisha Dani Olmo baherutse gukura muri RB Leipzig.

Amakuru ava mu ikipe ya RB Leipzig Dani Olmo yahoze akinira, avuga ko imvune ya Dani Olmo yo mu itako idakunda kuba ikanganye cyene, ahubwo aba ari imitsi yo mu itako iba yikanze, gusa bikamusaba iminsi iri hagati ya 7-10 kugira ngo yongere gusubira mu kibuga.

Mu gihe byaba bimeze gutya, Dani Olmo imikino atakinira FC Barcelona harimo uwo izakina na AS Monaco muri UEFA Champions League ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, ndetse n’umukino wa Gatandatu muri Shampiyona ya Esipagne Laliga, ubwo FC Barcelona izaba ikina na Villarreal. 

Mu gihe imvune ye Olmo yarenza igihe cyavuzwe na RB Leipzig itarakira, FC Barcelona yaba itangiye kwinjira mu bihombo kuko ubwo yagurwaga, umutoza wa FC Barcelona Hansi Flick, yatangaje ko ari umukinnyi uzafasha ikipe kwitwara neza mu mikino yo ku mugabane w’iburayi harimo na UEFA Champions League. 

Imvune ya Dani Olmo iteye icyuho mu kibuga hagati ha FC Barcelona cyane ko avunitse hari na bagenzi be bakina mu kibuga hagati bavunitse. Abo ni Gavi na Fermin Lopez. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *