wex24news

Donald Trump yatsinzwe urubanza rwo gukoresha indirimbo atabiherewe uburenganzira

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatsinzwe urubanza yarezwemo n’umuhanzi w’Umwongereza, Eddy Grant kubera gukoresha indirimbo ye ‘Electric Avenue’ mu bikorwa byo kumwamamaza atabiherewe uburenganzira.

Umwongereza Eddy Grant wahimbye indirimbo Electic Avenue

Byatwaye Grant igihe kirenga imyaka ine kugira ngo atsinde ikirego yarezemo Trump wari umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani mu 2020 mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ikirego cya Grant, gishingiye ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo y’ibikorwa byo kwamamaza mu 2020, maze hagakoreshamo amashusho y’amasegonda 40 y’indirimbo Electric Avenue.

Ayo mashusho yahise akurwa ku rubuga rwa Twitter ubu rwahindutse X, nyuma y’uko abarenga miliyoni 13.7 bari bamaze kuyareba.

Donald Trump yatsinzwe urubanza rwo gukoresha indirimbo ya Eddy Grant atabiherewe uburenganzira

Umucamanza mu rukiko rw’i Manhattan yemeje ko Trump yarenze ku mabwiriza arengera uburenganzira ku gihangano cya Grant yashyize hanze mu 1982, ndetse ategekwa kwishyura ibirimo n’indishyi z’akababaro nubwo zitatangajwe.

Ku wa gatanu, nibwo umucamanza John G. Koeltl yanze ingingo zari zatanzwe n’abunganizi ba Trump zivuga ko amashusho yari yakoreshejwemo iyo ndirimbo nubundi urubuga rwa Twitter, rwari rwayakuyeho bitewe no kutubahiriza uburenganzira ku gihangano (Copyright) kugirango bemererwe kugikoresha mu bikorwa bimwe na bimwe.

Brian D. Caplan wunganira Grant, yatangarije Business Insider ko umukiliya we yashimishijwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko, kuko kizafasha abandi bahanzi kurwanya ikoreshwa ry’ibihanagano byabo mu buryo butemewe n’amategeko.

ati: “Nk’umuntu wizera byimazeyo uburenganzira bw’umuhanzi ndetse n’ubushobozi bwo kugenzura umusaruro w’ibikorwa byabo, Grant yizera ko iki cyemezo kizafasha abandi mu kurwanya ikoreshwa ry’amajwi y’ibihangano byabo mu buryo butemewe.”

Yakomeje avuga ko abanyapolitike batagomba kumva ko bari hejuru y’amategeko kandi ko urukiko rwabishimangiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *