Gahunda yo kugenzura uko insengero n’ahandi hasengerwa hose mu rwego rwo guharanira ko hadashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage yavugishije benshi mu ruhando mpuzamahanga, ‘bimera nk’aho u Rwanda rwatewe n’inzige’.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yibaza impamvu gufunga ahasengerwa hadatekanye byateje impagarara, ariko akanenga abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki barebereye ibibi bikorwa bikagera n’aho kubihagarika ‘bimera nk’icyateye u Rwanda.’
Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana ibyiza ikomeje gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda, yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024.
Perezida Kagame yavuze ko intandaro yo kugira ngo gufunga ahasengerwa hateje akaga biteze impagarara, byatewe n’abo byakomotseho, ababiyobotse, ababirebereye batabirimo cyangwa babirimo n’ababirebereye bafite inshingano barimo abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki.
Perezida Kagame yagize ati: “Kuki umuntu atagira icyo abivugaho uwo ari we wese?… Ibintu nk’ibi bibaho bikakugerana kuri ruriya rwego uri he? Ibyo uyobora ni ibiki? Uyobora abantu, cyangwa ni izina wikoreye gusa ugendana ridafite icyo rivuze?”
Perezida Kagame yagarutse ku buryo ibikorwa byo kugenzura ubuziranenge bw’ahasengerwa byigeze kongera kubaho mu myaka igera kuri itanu ishize, ariko bihagarara mu mu buryo budasobanutse kugeza muri uyu mwaka.
Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, hakozwe ubugenzuzi bushya bwatumye hafungwa insengero n’ahandi hasengerwa hasaga 8 000 kubera kutubahiriza amabwiriza y’ahakwiriye kuba hakorerwa ibikorwa byo gusenga hadashyira abayoboke mu kaga.
Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bose bazajya bumva bakennye bagahitamo gushakira indonke mu madini, ati: “Nimubwire ukuntu buri muntu wese aho azajya avuga ati, ariko murabizi? Ati nakennye! Ariko hari uburyo umuntu ashobora gukora amafaranga butanavunnye…”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje amayeri atandukanye abitwaza amadini bagamije kwambura abantu harimo kubabeshya ko babonekewe, Imana ikabereka ko ari bwo buryo bwiza bwo gukorera amafaranga.
Ibyo na byo bikitirirwa kubonekerwa. Abandi babyumvise cyangwa se na bo babikeneye bakabikora. N’abandi bakabikora… Ibi mvuga, murabizi ko byabayeho ntabwo ari ibyo mpimbye, mushatse nababwira n’amazina.
Ubwo akajya mu gikari, cyangwa agashyiraho igisharagati abantu bakajya baza, ibyo bakora simbizi. Byose harimo inyungu z’amafaranga ariko hari n’ibindi udashobora kumva niba binarimo inyungu z’amafaranga.
Uzi kubwira abantu uti ariko nimuze, narabonekewe nabwiwe ko bizagenda gutya na gutya, mujye mwurira ibiti mujye mu mashami yabyo kubera ko igihe wazamutse uba uri hafi y’Imana?…”
Perezida Kagame kandi yagarutse no ku bashora abantu mu buvumo bababwira ko igihe bagera aho batagihumeka ari bwo baba bageze aho babonanira n’Imana, akaba atiyumvisha uburyo bikorerwa abantu ibihumbi n’ibihumbi hirya no hino mu gihugu abayobozi babirebera.
Yakomeje agira ati: “Ngo hari abandi bafite ibintu bigisha abantu bababwira ngo ni uguca karande. Ni ukuvuga ngo ni ugutandukanya imiryango. Ugatandukanya abana n’umuryango, bagatandukanya rimwe na rimwe umugabo n’umugore.
Ibyo byabaye hehe, niba hari n’ahandi byabaye hano mubyemerera iki koko? Tuzasubira na ha handi navugaga h’ubuhezanguni bw’ikintu icyo ari cyo cyose gitera ikibazo. Tuzasubira ha handi babwire abantu bati maze buriya abantu barebare ni bo begereye Imana kurusha, twebwe bagufi ni ukuvuga ngo dufite ikibazo, batureba gutya bakumva ko dukwiriye gupfa. Ko byabaye se ikitabigarura ni iki? Muri aho mwemera ibintu nk’ibi mutekereza mute?”
Perezida Kagame yikomye abihisha inyuma y’Imana bagamije gukora amarorerwa, ashimangira ko nta wakongera gusiribanga no kugaragura sosiyete nyarwanda ngo ahabwe urwaho. Ati: “Twaragaraguwe bikabije nta kundi kugaragurwa dushaka.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku gaciro ko kunyurwa ndetse no kugira uruhare mu bituma uko kunyurwa kubaho ari na yo ntandaro yo gushimira Imana.
Yavuze ko gushimira Imana biba byiza iyo ushimira ikintu wakoze cyangwa watanzemo umusanzu wawe maze kigatanga umusaruro wishimira kuko gushima nyako ari ukunyurwa.