wex24news

Mukura VS yatisnze Kiyovu Sports

Mukura VS yatisnze Kiyovu Sports igitego 1-0 i Kigali, Gasogi United inganya n’Amagaju ikomeza kuyobora Shampiyona y’u Rwanda.

Image

İyi mikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, nyuma y’uko amakipe yari mu karuhuko k’amakipe y’ibihugu.

Kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yari yakiriye Mukura VS yashakaga amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2024/25. 

Ku munota wa gatatu, Hende Sannu Bonheur wa Mukura VS yafunguye amazamu ku mupira yatsindishije umutwe.

Ku munota wa Gatanu, uyu mukinnyi kandi yahushije igitego cyabazwe ku mupira wagaruwe n’umuzamu Nzeyurwanda Djihad ku ishoti rikomeye ryari riterewe inyuma y’urubuga rw’amahina ananirwa gushyira umupira mu rushundura.

Mukura VS yakomeje gusatira cyane ndetse inarema uburyo bwavamo ibindi bitego, mu gihe Urucaca rwahuzagurikaga ku bakinnyi bayo batatindanaga umupira no gukora amakosa menshi.

Ku munota wa 44, Kiyovu Sports yabonye amahirwe igera imbere y’izamu ubwo Nizeyimana Djuma yaherezaga umupira Mugisha Desire ariko ananirwa kuwushyira mu izamu birangira bawumwatse.

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports itsinzwe igitego 1-0, mu gice cya kabiri, Mukura VS yakomeje gusatira izamu rya Kiyovu Sports yari hası cyane Umuzamu Nzeyurwanda akomeza gukuramo amashoti akomeye, ku munota wa 59, Mukura VS yakoze impinduka akuramo Dimbumba Jordan ashyiramo Vincent Adams.

Kiyovu Sports yari yitwaje abakinnyi 14 gusa, yakuyemo Nizeyimana Djuma ishyiramo Nsabimana Denny kugira ngo irusheho gukinira mu rubuga rwa Mukura kandi iyishyireho igitutu, biza kuba mu minota ya nyuma y’umukino kuko ari bwo yaremaga uburyo bwinshi.

Kiyovu Sports yakomeje kugira amanota atatu ku mwanya wa icyenda mugihe Mukura yabonye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka, igira ane atuma izamuka ku mwanya wa munani.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *