wex24news

Twabuzwa n’iki gushima Imana– Amb Murigande

Amb. Dr Charles Murigande, Umuhuzabikorwa w’igiterane ‘Rwanda Shima Imana’ avuga ko mu myaka 30 ishize hari impamvu nyinshi zituma abanyarwanda n’u Rwanda bashima Imana.

Image

Igiterane kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 muri Sitade Amahoro, imiryango izaba ifunguye guhera Saa Tanu z’amanywa.

Binyuze mu butumwa bugufi bwa video bikomeje gusakazwa n’abategura igiterane, Amb Dr Murigande yavuze abantu basubije amaso inyuma bakareba aho u Rwanda rwavuye, kuva muri 1994 naho rugeze uyu munsi bafite impamvu nyinshi zo gushima.

Yagize ati: “Twabuzwa n’iki gushima Imana ku mahoro n’umutekano dufite, twabuzwa n’iki gushima Imana kuba abanyawanda twarongeye kubana mu mahoro, twabuzwa n’iki gushima Imana ku mashuri, amavuriro, imihanda, amazi, amatara bisigaye byarakwiriye hose mu Rwanda!”

Avuga ko abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima Imana ariyo mpamvu abasaba kuzitabira igiterane ‘Rwanda Shima Imana’.

Apostle Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi, ahamya ko abanyarwanda babonye ineza y’Imana akabasaba kwitabira igiterane.

Ati: “Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Zaburi 126: 3; bibiliya iravuga ngo Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye!

Ngwino uzajye kwizihiza n’abandi bera bose uvuga imirimo ikomeye Imana yakoze mu buzima bwawe.

Warakijijwe, warayimenye, wabonye iby’Imana yakoze byose ku mibereho yawe, uyu munsi uriho kubera Imana, urakora kubera Imana, turayishima cyane ibyo yadukoreye muri iyi myaka yose, rero uzaze wifatanye n’abandi bera bose, wifatanye n’abandi bose baturutse hirya no hino gushima iyo Mana.”

Hari uruhare rw’Imana yakoze mu mitima; yubaka imitima, yigisha ukuri, yigisha kubana, yigisha kubabarira, yigisha kubabarira no kwakirana, ibyo ni ibintu bikomeye cyane byabaye mu banyarwanda usobanurira undi muntu wo hanze ntabyumve.”

Pastor Kaligirwa avuga ko icyitwa imbabazi batakizi ariko ko Imana yakoze ikintu gikomeye muri uru Rwanda; kubabarirana, kwakirana, abantu bakabana,  Leta ikatugirira neza, ikaturebera n’umutekano wo hanze ariko umutekano wo hanze ugendana n’uw’imbere, umutekano wo mu mutima ni ikintu ngombwa, ni inkingi ikomeye, kumva utekanye, kumva utuje mu muntu wawe, kumva ureba ejo ukumva hari ibyiringiro, uyu munsi rero ni ibintu byo gushima Imana.”

Umwe mu bashinzwe itumanaho mu giterane ‘Rwanda Shima Imana’ yavuze ko hari abahanzi bazaririmba barimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Jean Irimbere n’abandi.

Amwe mu makorali azaririmba harimo Jehovah Jireh, Ambassadors of Christ choir n’izindi Korali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *