wex24news

Umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana

Tito Jackson, umwe mu bashinze itsinda Jackson 5 kabuhariwe mu njyana ya pop akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson, yitabye Imana ku myaka 70; ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana.

Iyi nkuru y’incamugongo yemejwe n’inyandiko yashyizwe kuri Instagram n’abana batatu ba nyakwigendera, Taj, Taryll na TJ Jackson, nabo ubwabo bigeze kuba abahanzi b’injyana ya R’n’B/pop mu itsinda ry’inyabutatu ryitwaga 3T ahagana mu 1990.

Tito yakoranye n’abavandimwe be mu bitaramo byinshi, barimo Jackie, Jermaine, Marlon na Michael Jackson, witabye Imana mu 2009. Tito yari aherutse mu mujyi wa Munich mu Budage aho biteguraga gutaramira.

The Jackson 5 ahagana mu 1970

Itsinda Jackson 5 ryagurishije indirimbo zisaga miliyoni 150 ku isi hose. Ahagana mu 1980, abo bavandimwe uko ari batanu, bashyizwe mu ruhando rw’ibyamamare by’ibihe byose muri Hollywood (Hollywood Walk of Fame), hanyuma mu 1997 binjira mu ruhando rw’abahanzi ba Rock and Roll b’ibihe byose (Rock and Roll Hall of Fame).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *