wex24news

Abantu 6 bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru agatsiko k’abantu batandatu bafashwe, bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka, ndetse n’imodoka enye bari bibye zisubizwa ba nyirazo.

Ni nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye by’ubujura bw’imodoka, RIB igasaba abakodesha n’abagura imodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.

Izo modoka enye zari zibwe zafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Kayonza na Nyamagabe.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo ubu iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *