wex24news

Elon Musk mu mboni z’ubutasi

Serivisi z’Ibanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nazo zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, zatangaje ko “zizi” ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’umuherwe Elon Musk wavuze ati “nta n’umuntu ugerageza” kwica Perezida Joe Biden cyangwa Visi-Perezida Kamala Harris “.

Musk yahise asiba ubu butumwa avuga ko yari agamije gutebya. Inyandiko ye kuri X, yahoze ari Twitter, yaje nyuma y’amasaha make umuntu afashwe ashaka kwica Donald Trump wari mu kibuga cye cya golf muri Florida ku Cyumweru.

Uyu muherwe mw’ikoranabuhanga ni umuntu ushyigikiye Trump, ndetse yari yiyemeje kumuha akazi ko kuyobora “komisiyo ishinzwe imikorere ya guverinoma” iyo aramuka atsindiye manda ya kabiri nka Perezida wa Amerika.

Abakoresha X benshi banenze amagambo Musk yavuze aherekejwe na emoji yazamuye ijisho, bamwe bavuga ko ibi ari uburyo bwo gushishikariza kwica Perezida wa Amerika na Visi Perezida.

Mu itangazo ryayo, White House yamaganye ubu butumwa bwa Elon Musk.

Iri tangazo ryagize riti: “Urugomo rugomba kwamaganwa, ntirugomba gushishikarizwa cyangwa kurutebyaho.”

Ubwo serivisi z’Ibanga zishinzwe kurinda Perezida, Visi Perezida n’abandi bayobozi zabazwaga na BBC, icyo zivuga kuri ibi, zatangaje gusa ko ubutumwa bwa Elon Musk zabubonye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *