wex24news

inzovu 200 zigiye kwicwa kubera ibura rw’ibiryo byazo

Minisiteri y’Ibidukikije muri Zimbabwe yatangaje ko iki gihugu cyafashe umwanzuro wo kwica ku bushake inzovu 200, kubera ibura ry’ibiryo byazo ryatewe n’izuba ryinshi.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri ufite mu nshingano ibidukikije ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko ubuyobozi bw’amapariki yo muri Zimbabwe bwasabwe gutangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo.

Zimbabwe ifite inzovu zirenga ibihumbi 100. Nicyo gihugu cya kabiri ku Isi gifite izi nyamaswa nyinshi nyuma ya Botswana.

Iki gihugu cyaherukaga gufata icyemezo nk’iki cyo kwica inzovu mu 1988.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *