wex24news

Minisitiri w’Uburezi mushya yahererekanyije ububasha na Twagirayezu Gaspard asimbuye 

Minisitiri w’Uburezi mushya, Nsengimana Joseph yahererekanyije ububasha na Twagirayezu Gaspard asimbuye kuri uwo mwanya.

Image

Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette n’abayobozi bakuru b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi.

Minisitiri Joseph Nsengima yagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari  Umuyobozi w’Ikigo  gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga ( Mastercard Foundation).

Mbere yo gukorana na Mastercard foundation, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Twagirayezu yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w’u Burezi muri Kanama 2023.

Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020.

Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Kwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.

Kuva mu Kwakira 2014 kugeza muri Nzeri 2019 yari umusesenguzi ushinzwe ibijyanye n’ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, NCST.

Ni imirimo yahawe avuye ku mwanya w’umuhuzabikorwa w’ibijyanye na siyansi muri Agahozo Shalom Youth Village, imirimo yakoze umwaka wose kuva mu Kwakira 2013.

Yize amashuri yisumbuye kuva mu 2001-2007 kuri Petit Seminaire St. Pie X Nyundo, aho yigaga Ikiratini, Ibinyabuzima n’Ubutabire.

Kuva 2008 kugeza mu 2012, yize muri Oklahoma Christian University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya siyansi, by’umwihariko mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical/ Electronic Engineering).

Iyo kaminuza kandi ni na yo yakomerejemo, ayikuramo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ayo masomo yari yarize mu cyiciro cya kabiri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *