Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyaka CDR, Mugimba Jean Baptiste ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye urukiko gutesha agaciro ibyashingiweho rumukatira igifungo cy’imyaka 25, akagirwa umwere kuko avuga ko ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza nta shingiro bifite.
Muri Werurwe 2022 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza, rwahanishije Mugimba igifungo cy’imyaka 25.
Ni igihano Mugimba wanabaye umukozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu gukora Jenoside.
Ni icyemezo Mugimba yajuririye. Mu rubanza rw’ubujurire rwatangiye ku wa 16 Nzeri 2024, hagarutswe cyane ku gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingirwa ku bijyanye n’uko ku wa 08 Mata 1994, Mugimba yakiriye iwe mu rugo rwari ruherereye i Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, inama yari igamije kwica Abatutsi.
Icyo gihe hemejwe intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, hemezwa n’ishyirwaho rya za bariyeri n’uburyo haboneka imbunda zo gukoresha mu kwica Abatutsi nk’uko byagarutsweho n’umutangabuhamya.
Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari muri iyo nama, yavuze mu buryo burambuye ku ruhare rwa Mugimba ku gukora urutonde rw’Abatutsi biciwe mu Nyakabanda ndetse akarenzaho no gutanga imbunda ku Nterahamwe.
Mugimba yahariwe umwanya wo kugaragaza impamvu yashingiyeho ajuririra icyemezo cy’urukiko rwamukatiye iyo myaka 25.
Mugimba wunganirwaga na Me Gatera Gashabana na Me Baragongoza Jean Damascene, yahakanye yivuye inyuma ibyo aregwa, avugwa ko ubuhamya bwatanzwe nta kuri kurimo.
Mugimba n’abamwunganira bavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo nama hari abakonsiye ba segiteri za Nyakabanda, Biryogo Gitega na Nyamirambo ariko umutangabuhamya akaza kuvuguruza ayo makuru avuga ko nta mukonsiye n’umwe bahuriyemo, bigaragaza ukuvuguruzanya mu mvugo.
Mugimba kandi yavuze ko hari ingingo z’abatangabuhamya be zimushinjura zirengagijwe n’urukiko, akabishingiraho avuga ko urubanza rufite inenge ndetse ko abamushinja ibyo byaha byose bashaka kwigarurira imitungo ye .
Yasabye urukiko kumugira umwere no guhita rumurekura kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje bwashingirwaho ahamywa ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso cyayo.
Mbere y’uko Mugimba akatirwa imyaka 25, uyu musaza yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu.
Icyakora Urukiko rwari rwagaragaje ko impamvu y’imyaka 25 ari uko uburana atagoye urukiko mu rubanza.