wex24news

Perezida Zelensky yateye utwatsi ibyavuzwe na Trump 

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ibyo umukadinda w’ishyaka ryaba-Republicain mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabijeje byo gushyira iherezo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine atazabishyira mu bikorwa, ahubwo ko ari ukugira ngo areshye abashobora kumutora.

Ukrainian President Volodymyr Zelensky speaks during a press conference in Kyiv on March 3, 2022.

Ni kenshi Trump yagiye avuga ko naramuka agarutse muri White house mu gihe kitarenze amasaha 24 azashobora gushyira mu bikorwa isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Kiev na Moscow.

Ibi ni ibyagarutsweho na mugenzi we bahataniye umwanya wo kuyobora Amerika ubarizwa mu ishyaka ry’aba-Democrates, Kamala Harris, ubwo bari bari mu kiganiro mpaka ku wa 11 Nzeri 2024, aho yavuze ko imipango ya Trump ari ugukura amaboko kuri Ukraine mu gihe we azashyira imbaraga mu gisirikare kizafasha Kiev.

Ubwo yari mu Kiganiro na Fareed Zkaria kuri CNN ku wa 15 Nzeri, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ibyo Trump avuga ari amagambo yo kwiyamamaza gusa.

Ati “Biriya ni amagambo akoreshwa mu kwiyamamaza ntabwo ari ibintu bya nyabyo azashyira mu bikorwa, ni amagambo kandi ashobora gutera impungenge abaturage ba Ukraine”

Amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya yari agiye kugerwaho muri Mata 2022 muri Istanbul muri Turikiya, ariko ntabwo yagezweho bitewe n’uko ibiganiro byahagaritswe kubera igitutu cy’ibihugu byo mu Burengerazuba by’inshuti na Ukraine.

Kugeza ubu, Ukraine ivuga ko ibiganiro byakorwa ari uko byubakiye ku nkingi icumi z’umushinga w’amahoro wa Zelensky, zirimo ko u Burusiya busubiza ubutaka bwa Ukraine bwafashwe mbere ya 2014, ariko Moscow yo ivuga ko atari ukuri.

Ni mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko butazagirana ibiganiro na Ukraine igihe ingabo zayo zizaba zikiri mu karere ka Kursk mu Burusiya, ishinja Ukraine ibyaha by’intambara byakozwe mu kwezi kwa Kanama.

Perezida Putin yavuze ko mu gihe Ukraine yaba ikuyeho ibyifuzo byo kujya muri NATO no kwambura u Burusiya ubutaka yahita ategeka ihagarikwa ry’intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *