wex24news

U Budage bwavuguruje Perezida Ruto ku byo guha akazi abanya-Kenya

Guverinoma y’u Budage yahakanye ibyavuzwe na Perezida William Ruto ko bwemereye abaturage ibihumbi 250 imirimo, ihamya ko nta mibare bigeze bemeranya mu masezerano bagiranye.

Perezida William Ruto aherutse kubwira Deutsche Welle ko nyuma y’amasezerano yerekeye abakozi impande zombi zagiranye, abanya-Kenya babarirwa mu bihumbi 250 bafite amahirwe yo kuzabonayo akazi.

Gusa ku Cyumweru Guverinoma y’u Budage yahise itera utwatsi iyo mibare ivuga ko amasezerano yasinywe nta mibare nyakuri y’abanya-Kenya agaragaza bafite ubumenyi bashobora guhabwa imirimo muri iki gihugu.

Nation yanditse ko ahubwo hari bamwe mu bimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko bazasubizwa muri Kenya.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Nancy Faeser abinyujije kuri X yatangaje ko ayo makuru nta kuri kurimo.

Ati “Aya makuru ni ikinyoma cyambaye ubusa. Amasezerano y’u Budage na Kenya nta mubare ugaragaramo cyangwa ibyiciro by’abakozi bazahabwa amahirwe y’akazi mu Budage. Abakeneye imirimo bose bagomba kuzuza ibisabwa mu masezerano agenga ubumenyi busabwa abakozi b’abanyamahanga.”

Bivugwa ko imwe mu ngingo ziri muri aya masezerano yasinywe ari uko Kenya itegetswe gutanga ibyangombwa by’inzira no kwakira abaturage bayo binjiye mu Budage mu buryo bunyuranye n’amategeko.

U Budage bumaze igihe ari icyerekezo cy’abimukira bava imihanda yose ugereranyije n’ibindi bihugu by’i Burayi ariko yananiwe kurwanya abinjira mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2023 abimukira barenga ibihumbi 92, barimo n’abinjiye byemewe n’amategeko ariko bakarenza igihe bari bemerewe.

Chancelier w’u Budage Olaf Scholz yavuze ko “tugomba gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gucyura abantu badafite uburenganzira bwo kuguma hano, gusa dushaka gukomeza kureshya abakozi bujuje ibisabwa, kuko turabikeneye cyane.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *