wex24news

Umuyobozi muri EU yeguye

Thierry Breton wari Komiseri w’isoko ry’imbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya, ashinja Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Ursula von der Leyen ubugambanyi.

Thierry Breton quitte la Commission européenne ;

Ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, nibwo Umufaransa Thierry Breton yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri EU.

Nyuma y’amasaha make yahise atangaza ko gufata iki cyemezo yabitewe n’ubugambanyi bwa Ursula von der Leyen.

Yavuze ko uyu mugore yamuciye ruhinga nyuma atangira gusaba Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kumwirukana.

Ursula Von Der Leyen Reelected As European Commission President

Mu butumwa Thierry Breton yanyujije kuri X yagize ati “Mu minsi mike ishize wasabye u Bufaransa kunkuraho, kubera impamvu zawe bwite utigeze unganirizaho na gato imbonankubone.

Thierry Breton yeguye mu gihe hari hashize iminsi mike yongerewe kugirirwa icyizere na Perezida Macron cyo gukomeza izi nshingano muri EU.

Yeguye kandi mu gihe habura iminsi mike ngo Ursula von der Leyen atangaze abazaba bagize akanama k’Abakomiseri ba EU.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *