wex24news

Umwana w’imyaka 14 yatawe muri yombi akekwaho kwica mugenzi we 

Mu Mudugudu wa Rutonde mu kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana avuga ko umwana w’imyaka 14 yaraye yishe mugenzi w’imyaka 17 amukubise inkoni mu mutwe.

Umwe mu batuye ahitwa mu Bitare bya Rutonde avuga ko uwo mwana w’umuhungu wari warataye ishuri yishe mugenzi witwa Katabarwa Jean Bosco wari ufite imyaka 17, nyuma yo kumutega avuye kwiga ku ishuri ribanza rya EP Rutonde protestant ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024.

Umuturage watanze amakuru yavuze ko umwana wishe mugenzi we bagiranye amakimbirane kuwa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 ubwo bakinaga umupira w’amaguru uwo yishe akamuvuna ariko akamusaba imbabazi avuga ko yamuvunnye atabishaka.

Ubwo Nyakwigendera yavaga kwiga ,uwo mwana ukekwaho kumwica yamutegeye mu nzira amuturuka inyuma amukubita inkoni mu mutwe arapfa .

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigabiro, Marc Rushimisha yavuze ko umwana wishe mugenzi we nyuma yo kugirana amakimbirane kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Anavuga ko nubwo yaraye acikishijwe na nyina ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yafashwe agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro.

Abaturage batuye mu Mudugudu ya Rutonde na Nyakabande avuga ko umwana wishwe yabanaga na murumuna we yareraga kuko ababyeyi babo bapfuye bishwe n’umwana wabo yakurikiraga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *