wex24news

Abarimu basaga 2000 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye batangiye guhugurwa

Abarimu 2,949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu na Rutsiro batangiye guhugurwa ku myigishirize y’amateka y’u Rwanda by’umwihariko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Image

Amahugurwa arimo kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ejo ku wa Mbere tariki 16 Nzeri akazarangira tariki 14 Ukwakira 2024 ahawe abarimu mu byiciro bitandatu.

Ku ikubitiro icyiciro cya mbere cyatangiye amahugurwa cyitabiriwe n’abarimu 410.

Eric Uwitonze Mahoro, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko amahugurwa agamije gufasha abarimu kurushaho kunoza imyigishirize y’amateka yiganjemo aya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa. Yasabye abayitabiriye kuyakurikira kuko ngo ari ingirakamaro.

Yagize ati: “Ibyuho birahari byinshi mu myigishirize y’amateka, ari nayo mpamvu mu bufatanye na MINEDUC na REB twashyizeho uburyo bwo guhugura abarimu bigisha amateka kuko byagaragaye ko hari ugutinya kuvuga ku mateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Akomeza agira ati: “Bitewe n’uko n’abarimu ari abantu, hari ubwo usanga ayo mateka afite uko yamugizeho ingaruka, yagera kuri izo nyigisha ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro ku banyeshuri, bitewe n’izo ngaruka amateka yamugizeho.”

Mahoro yavuze ko abaramu bazaganirizwa uko barenga ibikomere cyangwa ingaruka ayo mateka yagize ku muntu ku giti cye byumwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarimu bazarushaho kumenya aho bakura amakuru mpamo no kumenya aho bakura imfashanyigisho zihagije zateganyijwe, hakazaba n’umwanya wo gufasha abanyeshuri gusura inzibutso za Jenoside n’ahandi hagaragara amateka ya Jonoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) buvuga ko ari ngombwa ko abarimu bahugurirwa integanyanyigisho nshya, mu gufasha abana kugira ubumenyi ku mateka y’igihugu.

Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yagize ati: “Mu nshingano zacu harimo guhugura abarimu, ni muri urwo rwego byabaye ngombwa ko aba barimu b’amateka, bahabwa amahugurwa y’umwihariko mu rwego rwo kubabwira ibyahindutse mu nteganyanyigisho kandi biganisha mu gutanga umucyo, no kubereka uburyo bayigisha bitabanganye kandi babohotse, kugira ngo bwa butumwa bujyanye n’amateka butangwe neza n’abana babashe kuyamenya kandi basubizwe n’ibibazo bitandukanye bafite.”

Muri aya mahugurwa, abarimu bazahabwa ibiganiro bibafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside mu buryo bwagutse. Amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC).

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *