wex24news

Banki y’Isi iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7,6%

Banki y’Isi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,6% hagati y’umwaka wa 2024 na 2026.

Image

Yabigaragaje ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, mu Isesengura rya 23 yakoze ku buryo ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere mu myaka ishize ndetse n’uko ibona buzagenda mu gihe kiri imbere.

Ni isesengura ryibanze ku kureba uko ubukungu bushingiye ku bumenyi bwihutishwa hagamijwe guteza imbere urwego rw’abikorera n’ubakungu bw’u Rwanda muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Isi mu Rwanda, Dr Sahr Kpundeh John, yagize ati: “Nubwo ibidukikije bifite ibibazo byinshi kuri Isi, ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kwerekana kutajegajega, kwiyongera hafi 9.7% nk’uko byagaragaye mu gihembwe cya mbere cya 2024. Iri terambere ryatewe no gukomera k’umuvuduko muri serivisi n’inganda kimwe no kwihaza ku musaruro w’ibiribwa.”

Banki y’Isi yerekanye ko Umusaruro Mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda uzamuka ku gipimo cya 7.6% mu 2024-2026, ikaba ishingiye ku buryo inzego z’abakikorera, iz’ubukuraragendo no guteza imbere ubuhinzi bikora.

Banki y’Isi igaragaza ko ubukungu bw’Isi buzakomeza kugabanyuka mu 2024, kuko bwugarijwe n’uko nta ngamba zihagije zo kurinda ihugabana ry’ifaranga mu bihugu bitandukanye, aho usanga ubukungu buhungabana bya hato na hato, n’ibindi bibazo bituma butagenda neza.

Banki y’Isi itangaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kubaho butajegajega, ishimira inzego zikomeza kubigiramo uruhare harimo urwego rwa serivisi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubwubatsi.

Iyo Banki igaragaza ko ku Isi hakiri ikibazo cy’ibura ry’akazi ku bantu benshi cyakajijwe n’icyorezo cya COVID 19, hakiyongeraho n’ugutakaza agaciro k’ifaranga, ihungabana ry’ubucuruzi, bikaba bikomeje gutuma ubukungu bw’Isi buhungabana.

Nubwo bigaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bugenda butera imbere, Banki y’Isi igaragaza ko hari imbogamizi mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Iyo Banki itangaza ko ubumenyi ngiro ari ingirakamo mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi, bukaba kandi bukenerwa n’abo mu nzego z’abikorera.

Iyo banki ivuga u Rwanda rukwiye kongera ishoramari mu guteza imbere imyigire ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi, ndetse n’ababyiga bagahabwa amahugurwa abasobanurira ibikenewe ku isoko ry’umurimo kuko byagaragaye ko urubyiruko rugifite ubumenyi budahagije.

Inasaba ko hakomeza kubakira ubushobozi bw’abarimu n’abashakashatsi bagahabwa amasomo ahagije ajyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi mu by’ubuhinzi bujyanye n’igihe ndetse no kubaka ibikorwa remezo bihagije bishyigikira ubwo burezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo iteza imbere imyigira y’abanyeshuri by’umwihariko hatangwa ubumenyi bw’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Ikibazo cyagaragaje kirahari, ubumenyi bukenewe mu iterambere budahagije, amahugurwa adahagije, na bimwe bikibangamiye imicungire y’uburezi u Rwanda rugomba guhangana na byo.

Nubwo hari izo mbogamizi, ntabwo dushobora kwibagirwa urugendo twanyuzemo mu myaka 30 ishize, buri wese arabizi ko ibyinshi biri ku isi twagerageza kubigera ariko n’ibisigaye dufatanyije n’abafatanyibikorwa bacu tuzabigeraho.”

Uwo muyobozi yavuze ko mu myaka ishize uburezi bw’u Rwanda bwibanda cyane ku gutanga uburezi bw’ibanze ariko ubu hashyizwe imbara mu bumenyi buhambaye.

Irere yavuze ko u Rwanda rushyize imbere guteza imbere amashuri ya Tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro cyane cyane hibandwa ku nzego zatoranyijwe abahiga bazakora zirimo ubuhinzi, inganda n’izindi.

Yashimangiye ko hakomeje gushyirwa imbagaraga mu guhugura abarimu bo muri aya mashuri kugira ngo bigishe bya kinyamwuga ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Banki y’Isi itangaza ko izakomeza gushyigikira uburezi bw’u Rwanda, ku buryo muri uru rwego honyine yiyemeje gutanga  inkunga miliyari 1.111 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 829 z’amadolari y’Amerika), angana na 25% y’inkunga yose igenera u Rwanda.

Ubwiyongere bw’ubukungu ku isi buteganijwe gukomeza kugabanyuka muri 2024 kubera politiki y’ifaranga rikomeye, ihungabana ry’ubukungu, n’ubucuruzi budindira ku isi. 

Amakimbirane, ibibazo by’amafaranga, n’imihindagurikire y’ikirere bizatera ingaruka zikomeye ku bihugu byo ku isi. 

Biteganijwe ko Afurika izabona iterambere ryoroheje muri uyu mwaka wa 2024, ariko ibiciro bya serivisi, imyenda myinshi hamwe n’ifaranga rizabikora kubangamira ingamba zo kugabanya ubukene bukabije.

Banki y’Isi igaragaza bimwe mu bishobora gutuma ubukungu bw’Isi buhungabana harimo  amakimbirane, ibibazo by’amafaranga agenda atakaza agaciro, n’imihindagurikire y’ibihe, igahamya ko  bizatera ingaruka zikomeye ku bihugu byo ku Isi. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *