wex24news

Meta yahagaritse ibinyamakuru by’Abarusiya

U Burusiya bwikomye ikigo Meta kibarizwamo imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram, nyuma y’uko gifashe umwanzuro wo gukumira ibinyamakuru by’Abarusiya ku mbuga zacyo.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov yatangaje ko Meta ibyo yakoze ari ukwitesha agaciro, ahubwo ko bishyira ubucuruzi bw’icyo kigo mu kaga.

Meta kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ibinyamakuru by’Abarusiya birimo Rossiya Segodnya na RT, bitazongera kugaragara ku mbuga zayo kubera ko ngo bikoreshwa bigamije kwivanga mu mikorere y’ibihugu by’amahanga.

Byakozwe nyuma y’icyumweru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano ibinyamakuru byo mu Burusiya, bishinjwa gukwirakwiza ibihuha kuri Amerika n’ibihugu by’u Burayi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yatangaje ko gufunga ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ntaho bitaniye no gushoza intambara ku itangazamakuru ryigenga no kuniga uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Meta nayo yahagaritswe mu Burusiya nyuma y’intambara icyo gihugu cyatangije muri Ukraine mu 2022. Icyo kigo cyashinjwaga guhembera urwango mu Burusiya no gutangaza ibihuha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *