wex24news

Nicki Minaj yabaye igitaramo muri Nigeria

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nicki Minaj, yagowe no gusubiramo indirimbo ‘Rush’ y’umuhanzi w’umunyanijeriya Oyinkansola Aderingbibe uzwi cyane nka Ayra Starr, bituma aba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Nigeria.

Ibi byashimishije abahanzi bo Nigeria barimo na Olamide wasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa X amashusho ya Nick Minaj  arwana no gusubiramo iyi ndirimbo, bitewe n’uko hari amagambo atabashaga gusubiramo amagambo y’Icyongereza arimo kwiga akunze gukoreshwa n’Abanyanijeriya (Nigerian Pidgin English words).

Jamie McCarthy/Getty Images for Live Nation

Uyu muhanzi yashyize ahagaragara amashusho ye arimo kugerageza kuririmba indirimbo ‘Sabi Girl’ ya Ayra, avuga ko yagowe no kuvuga ururimi ruri muri iyo ndirimbo kandi ko yiteze ko abanyanijeriya bari bumuhitane nyuma yo kumva yishe ururimi rwabo.

 Yagize ati: “Abanyanijeriya ndabasabye ntimumpitane, ni uku niga ururimi rwa Pidgni.”

Ibi byashimangiwe na Olamide wasangije abamukurikira amashusho ya Nick Minaj, avuga ko akwiye Pasiporo  (Pass Port) yo muri icyo gihugu.

Ati: “Nicki Minaj aririmba Rush ya Ayra Starr. Ni ho yigira Pidgin, akwiye gushakirwa pasiporo ya Nigeriya.”

Ibi byakuruye impaka n’ibitekerezo bitandukanye kuri X, byose byagarukaga ku gikundiro Nicki Minaj afitiwe muri Nigeria. 

Nicki Minaj aherutse gutangariza abakunzi be ko akunda umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria,  bikaba bikekwa ko umubano uri hagati yabo ari wo umusunikira gukunda no kwiga ururimi rukunze gukoreshwa muri icyo gihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *