wex24news

Perezida Suluhu yikomye ibihugu byo mu burengerazuba birimo Amerika

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Nzeri, Perezida wa Tanzaniya yikomye ibihugu byinshi by’iburengerazuba, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera kunenga imikorere y’iki gihugu mu gukemura ibibazo byacyo by’imbere, birimo ubwicanyi n’ishimutwa.

Ubwo yari mu gace ka Moshi gaherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’akarere ka Kilimanjaro, Perezida Samia Suluhu Hassan yagize ati: “Ntabwo turi hano kugira ngo tubwirwe uko twayobora igihugu cyacu.”

Perezida Samia yakomoje ku rugomo rukoreshwamo imbunda muri Amerika, avuga ko ibyabaye “bibera mu bihugu byose” nyamara Tanzania “ntabwo yigeze itegeka abambasaderi babo kwivanga mu bibazo by’imbere mu bindi bihugu.”

Perezida Samia Suluhu yavuze ibi asubiza itangazo ryo ku itariki ya 9 Nzeri, rya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryasabaga ko hakorwa iperereza ryigenga ku iyicwa rya Ali Mohamed Kibao wahoze ari umuyobozi mu ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya CHADEMA, umurambo we wabonetse yishwe i Dar es Salaam.

Mu rindi tangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 10 Nzeri na Ambasaderi wa EU, uw’u Bwongereza n’uwa Canada, hamwe na Ambasade ya Norvege n’u Busuwisi bagaragaza impungenge z’amakuru aherutse y’ibikorwa by’urugomo, kunyereza n’impfu z’abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.”

Yashimangiye ko guverinoma ye yiyemeje kurengera no kurinda Itegeko Nshinga nta gitutu cyo hanze, asaba abadipolomate b’amahanga kureka kwigira abatekinisiye bo kwigisha Tanzania imiyoborere yayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *