wex24news

Sheebah ashobora guhagarika gukora umuziki 

Umuhanzi w’Umugande Sheebah Karungi yatangaje ko mu bihe bya vuba azafata ikiruhuko mu muziki akita ku bijyanye n’ubucuruzi.

Image

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri Uganda tariki 17 Nzeri 2024, ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe cyaho abona umuziki we mu bihe biri imbere.

Mu gusubiza Sheebah yavuze ko umuziki ateganya kuwukora mu buryo butandukanye n’uko asanzwe awukora kuko azawufatamo ikiruhuko.

Yagize ati: “Kuvuga aho nywubona ahazaza biragoye kuko nteganya guhindura uburyo nsanzwe nywukoramo, nyuma y’igitaramo ndimo guteganya mu kwezi gutaha nzafata ikiruko mu bijyanye n’umuziki.”

Akomeza agira ati: “Muri icyo kiruhuko nzafata, bizamfasha gukurikirana ubucuruzi bwanjye bujyanye n’impapuro z’isuku zikoreshwa n’abakobwa cyangwa abagore mu bihe byabo by’ukwezi (Holic Pads), hanyuma umuziki wo nzakomeza kuwukora mu bundi buryo, kuko mfite Karma music Label izajya izamura ikanafasha abahanzi bakiri bato.”

Image

Uyu muhanzikazi yemera ko mu muziki wa Uganda harimo abakobwa n’abagore bashoboye, bityo ko igihe azaba yarafashe ikiruhuko yizera ko nta rungu abakunzi b’umuziki bazagira.

Ati: “Ndabizi neza ko abakunzi b’umuziki  batazicwa n’irungu, kuko hari abahanzikazi beza nanjye nemera, barimo Lilian Mbabazi, Lydia Jazmine, Fille, Winnie Nwagi n’abandi n’ukuri bose ni abahanga kandi nkunda uko babikora.”

Bimaze igihe bivugwa ko uyu muhanzikazi yaba atwite, abenshi mu babikurikiranira hafi bakaba batangiye gukeka ko yaba yifuza kuzafata ikiruhuko kugira ngo azabashe kubyara no kwita ku mwana we, ndetse no kumuha umwanya uhagije.

Biteganyijwe ko Sheebah Karungi azataramira abakunzi b’ibihangano bye tariki 4 Ukwakira 2024, mu gitaramo (Neyanziza Live concert) kigamije gushimira  kizabera ku kibuga cya  Lugogo Cricket Oval, nyuma y’icyo gitaramo akaba aribwo azafata icyo yise ikiruhuko mu muziki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *