wex24news

’Stations’ za Lisansi zitujuje ibisabwa zigiye gusenywa

Mu minsi ya vuba, Stations za Lisansi zimwe zo mu Mujyi wa Kigali zigomba gusenywa kuko aho zubatswe hatujuje ibisabwa, ndetse mu gihe kiri imbere, amabwiriza mashya agenga imyubakire ya Stations za Lisansi, azavugururwa, kugira ngo hacibwe akajagari kari muri iri shoramari.

Ubu kubaka Stations za Lisansi, ni rimwe mu ishoramari abantu bafite amafaranga bari kuyoboka ku bwinshi. Impamvu ni uko baba bizeye inyungu kubera uburyo harimo amafaranga ajejeta. Byonyine, ufite Stations ya Lisansi, iyo ayikodesheje n’ikigo runaka, aba ashobora kubona ibihumbi 10$ ku kwezi bitewe n’aho iherereye.

Ayo ni amafaranga meza umuntu abona adahangayitse. Ni kimwe n’ufite ikibanza kiri ahantu hemewe, hashobora kujyamo Stations ya Lisansi. Icyo aba asabwa ni ugushaka ibyangombwa byo kuyihashyira, yamara kubibona, hari sosiyete zicuruza ibikomoka kuri peteroli ziba zitegereje kumuha amafaranga akayubaka, zikayikodesha bagasigara babarana ikinyuranyo. Ni imari ishyushye muri make.

Kubera uburyo ari ibintu birimo amafaranga ajejeta, bituma n’abantu babijyamo mu buryo budafututse nabo biyongera umunsi ku wundi.

Magingo aya, hakomeje gukazwa ingamba zijyanye n’imyubakire ya Stations za Lisansi, cyane ko hirya no hino zabaye nka ya maduka ya ‘Fanta n’amata bikonje’.

Hashize iminsi inzego zishinzwe ibijyanye n’uru rwego, ziri mu bugenzuzi, zireba ko iziri mu gihugu zose zubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, zinagenzura n’icyakorwa kugira ngo iyubakwa rice mu mucyo.

Ubugenzuzi bwakoze mu minsi ishize, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali, hari Stations za Lisansi 19 zigomba gusenywa kuko zitujuje ibisabwa. Aha twavuga nko kuba zibangamiye ibidukikije, zubatse mu bishanga, zihekeranye n’amasoko y’amazi n’ibindi.

Ku ikubitiro, icyenda muri zo zahawe igihe ntarengwa cyo kuba zasenywe na benezo. Icyo gihe ni iminsi 60 uhereye ku itariki ya 4 Nzeri 2024. Izo Stations, zemejwe nyuma y’inama yahuje inzego zitandukanye n’abashoramari mu bijyanye no gucuruza ibikomoka kuri peteroli.

Izigomba gusenywa, ni stations ziri mu bice byo mu bishanga biherereye mu Mujyi wa Kigali ahagiye gutunganywa.

Stations ziri muri ibyo bishanga zigomba gusenywa, harimo eshatu za Engen imwe iri kuri Poids Lourd n’izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni; harimo ebyiri za SP zirimo imwe iri Rwandex n’indi iri mu Rugunga.

Harimo kandi imwe ya Rubis iri ku Giticyinyoni, iyitwa Maxi iri ahazwi nka Poids Lourd ahahoze Car Wash, Lake Petroleum iri ku muhanda ugana i Rusororo n’iyahoze yitwa Hashi iri ku Kinamba ugana ku Gisozi.

Benshi mu bashoramari barebwa no gukuraho izi stations nta ngingimira bafite kuri iki cyemezo, cyane ko aho zibarizwa, hari hashize igihe ibindi bikorwa bisanzwe by’abaturage byari bihari byarasenywe, bivuze ko nabo bari bazi ko umunsi uwo ariwo wose, ibyabo nabo bizasenywa.

Izi icyenda ni izo mu cyiciro cya mbere mu gihe izisigaye zitujuje ibisabwa nazo zizasenywa mu gihe cya vuba.

Amabwiriza agenga imyubakire ya Stations yo mu 2017 yateganyaga ko izitujuje ibisabwa zigomba kuvugururwa bitarenze imyaka ibiri mu gihe izidashobora kuzuza ibisabwa zagombaga gusenywa bitarenze imyaka itanu.

Amabwiriza mashya yo mu 2023 aha ba nyiri stations zitujuje ibisabwa imyaka ibiri yo kuvugurura mu gihe izidashobora kuvugururwa zigomba gusenywa bitarenze imyaka ibiri.

Iyo myaka ibiri izarangirana n’umwaka wa 2025. Bivuze ko muri 19 zagenzuwe, usibye icyenda zahawe iminsi 60, izindi 10 zigomba kuba zasenywe icyo gihe kuko aho ziri hadakwiriye.

Ibyo byatewe no kuba inyinshi zarubatswe kera, ku buryo uyu munsi amabwiriza mashya yasanze ziriho, ariko ahantu ziri hadakwiriye ko zigomba kuba zihari.

Aya mabwiriza ari kuvugururwa kugira ngo ibyuho mu iyubakwa rya Stations za Lisansi bizibwe. Iyo ntera birashoboka ko ishobora kwiyongera, ikaba yava kuri kilometero imwe, ikagera kuri kilometero ziri hagati y’eshanu n’icumi mu bice bimwe na bimwe.

Ibi bizagabanya ko Stations zongera gushyirwa ahantu hameze nko mu ngo z’abaturage, bigabanye ko zijya mu makoni, kandi bihe n’amahirwe abashoramari bashora muri uru rwego, ko bashobora kunguka kuko uko ziba nyinshi, ntabwo urwunguko rubageraho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *