wex24news

U Rwanda na Liberia biyemeje kwagura ubufatanye

Ibihugu by’u Rwanda na Liberia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no gukomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ni ibyaganiriwe kuri uyu wa kabiri ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yakiraga Minisitiri wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Iterambere ry’Ubukungu muri Liberia, Dr. Ibrahim Nyei.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yanditse kuri X ko ” Mu nama yabo, basinyanye amasezerano yagutse y’ubufatanye, baniyemeza kwagura ubufatanye mu nyugu zihuriweho.”

Umubano w’u Rwanda na Liberia, si uwa none dore ko no muri Nyakanga uyu mwaka, Ambasaderi Rosemary Mbabazi yashyikirije Perezida wa Liberia, Joseph Nyuma-Boakai, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda aho nka Ambasaderi udasanzwe, kuko asanzwe afite icyicaro i Accra muri Ghana.

Icyo gihe Perezida wa Liberia yashimye umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse ahamya ko arajwe inshinga no gukomeza kuwagura cyane mu bukungu n’ubucuruzi.

U Rwanda kandi na Liberia biherutse kuganira ku gukomeza ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *