wex24news

Umugabo yateye icyuma mugenzi we ahita atoroka

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, haravugwa inkuru y’umugabo wasanze mugenzi we mu kabari aho we n’abandi bareberaga umupira, amutukiramo, ndetse anamutera icyuma bamaze kugasohokamo, ahita acika.

Image

Uwatewe icyuma yitwa Maniraguha Donat, akaba arwariye mu Bitaro bya Kabgayi, mu gihe uwakimuteye witwa Ndizihiwe Jean de la Paix bakunda kwita Fils, aho babanje gutongana ubwo umwe yasangaga undi mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Gasenyi mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, ari kureba umupira na bagenzi be.

Nyiri aka kabari kabanje gutonganirwamo n’aba bagabo, avuga ko uwateye icyuma mugenzi we, yaje yasinze ariko yanywereye mu kandi kabari, akamusaba gusohoka ndetse na we agakinga akabari kuko amasaha yari yageze.

Ati: “Ubwo rero nari maze gukinga akabari duhagaze hanze, ni bwo twabonye Ndizihiwe agaruka ahita atera icyuma Maniraguha, noneho duhita twihutira kumujyana kwa muganga, mu gihe Ndizihiwe yahise yiruka.”

Bamwe mu batuye muri aka gace, bavuga ko aba bagabo bashobora kuba bapfuye amafaranga ibihumbi 800 Frw umwe abereyemo mugenzi we, aho bivugwa ko baguze imodoka, umwe akayasigaramo undi.

Umwe mu bazi ibyabo, avuga ko aba bagabo bombi bafitanye ikibazo cy’amafaranga, aho Maniraguha Donat aberewemo umwenda w’ibihumbi Magana inani na Ndizihiwe.”

Amakuru y’uru rugomo, yamejwe na Nshimiyimana Jean Claude,Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye, wavuze ko ubuyobozi bwahawe amakuru n’abaturage ko aba bagabo basanzwe bafitanye ikibazo cy’amafaranga umwe abereyemo undi.

Gitifu yaboneyeho kugira inama abantu bafitanye ikibazo, kwiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugitorera umuti, aho kuba bakoreshwa n’umujinya umwe akaba yakwihanira, kuko bishobora kubyara ibibazo nk’ibi birimo ibyaha.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *