wex24news

umujyi wo Ukrainsk wafashwe n’ingabo z’u burusiya

Ingabo z’u Burusiya kuri uyu wa 17 Nzeri 2024 zafashe umujyi wa Ukrainsk uherereye mu ntara ya Donetsk nyuma yo kurusha imbaraga ingabo za Ukraine.

Ikinyamakuru RIA Novosti gikorana na Leta y’u Burusiya ni cyo cyemeje ko uyu mujyi wafashwe, gisobanura ko cyabonye amafoto y’abasirikare b’Abarusiya bazamuye amabendera ku kirombe giherereye mu burengerazuba bwawo.

Ukrainsk ituwe n’abantu bagera ku 10.500. Ni umujyi uri mu bilometero ine uvuye ku isangano ry’imihanda ya gari ya moshi rya Tsukurikha, wifashishwa cyane nk’inzira y’ibikoresho byohererezwa ingabo za Ukraine zirwanira mu gice cya Donbas.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yaherukaga gutangaza ko ingabo z’Abarusiya zari zikomeje gukura iza Ukraine mu birindiro by’ubwirinzi zashinze muri Ukrainsk, gusa ntabwo iremeza amakuru y’ifatwa ry’uyu mujyi.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko mu masaha 24 ashize, yishe abasirikare ba Ukraine 475, iburizamo ibitero byabo umunani. Ikindi bahombye ni imbunda nini eshanu zirimo M777 yakozwe n’Abanyamerika.

Uko urugamba rukomeza muri Ukraine ni ko ingabo za Ukraine na zo zigaba ibitero mu ntara ya Kursk yo mu Burusiya, gusa iyi Minisiteri tariki ya 16 Nzeri yatangaje ko Ukraine imaze kuhatakariza abasirikare 13.800 kuva tariki ya 6 Kanama 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *