Umugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa yiyita umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) akaka ruswa abaturage.
Byabereye mu Murenge wa Butare ku wa 17 Nzeri 2024, nyuma y’uko abaturage bagize amakenga kuri uyu mugabo w’imyaka 40, bagatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.
Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi no mu mirenge y’Akarere ka Nyamasheke hashize igihe humvikana abantu biyitirira REG bakagenda mu ngo z’abaturage, babaka amafaranga kugira ngo babahe umuriro w’amashanyarazi mu buryo budakurikije amategeko.
Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques yabwiye IGIHE ko iki kibazo nyuma yo kukimenya bakoze ubugenzuzi basanga koko hari abagenda bigize abakozi ba REG kandi atari bo bakaka abaturage amafaranga.
Ati “Mu cyumweru gishize nibwo twamenye ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare agenda yaka abaturage amafaranga ababwira ko azaba umuriro. Birashoboka ko ibikoresho akoresha yabyibaga mu giturage kuko ntabwo tuzi aho yabivanaga”.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ildephonse Ngamije yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 40 wafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’inzego z’ubuyobozi akurikiranyweho kwiba ibikoresho bya REG no kwaka ruswa abaturage.
Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), buvuga ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, abaye uwa gatanu ufatiwe muri ibi byaha mu gihe kitageze ku mezi atanu.