wex24news

abakinnyi 9 bagiye kwitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare i Zurich

Abakinnyi icyenda batarimo abo mu cyiciro cy’abagabo (bakuru) ni bo bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Zurich mu Busuwisi tariki ya 22-29 Nzeri 2024.

Ikipe y’Igihugu yari imaze iminsi ikorera umwiherero mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare i Musanze.

Gusa bamwe mu bakinnyi b’abagabo bari muri uyu mwiherero babwiwe ko batazitabira iyi Shampiyona y’Isi biteguraga kubera ko amanota u Rwanda rufite atarwemerera kugira abaruhagararira muri icyo cyiciro.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI) ryagaragaje ko ibihugu byari inyuma y’umwanya wa 50 mu bagabo [bakuru], mbere ya tariki ya 20 Kanama 2024, nta mukinnyi bizinjiza muri iri rushanwa.

Kuri ubu, u Rwanda ni urwa gatandatu muri Afurika n’urwa 48 ku Isi.

Nubwo nta Kipe y’Igihugu y’Abagabo izitabira, u Rwanda ruzahagararirwa na Ingabire Diane, Nirere Xaverine, Mwamikazi Jazilla na Nzayisenga Valentine mu bagore.

Mu bagabo batarengeje imyaka 23, hazagenda Masengesho Vainqueur, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Étienne mu gihe mu cyiciro cy’ingimbi hazagenda Ntirenganya Moïse na Nshutiraguma Kevin. Aba bakinnyi bose bazakina mu masiganwa yo mu muhanda hamwe n’abandi.

Mu gusiganwa n’igihe buri mukinnyi ku giti cye, Ingabire Diane na Nirere Xaverine bazakina mu bagore, Masengesho Vainqueur na Niyonkuru Samuel bakine mu batarengeje imyaka 23 mu gihe Ntirenganya Moïse na Nshutiraguma Kevin bazakina mu ngimbi.

Mu gusiganwa nk’ikipe, abakinnyi bateganywa ni Ingabire Diane, Masengesho Vainqueur, Mwamikazi Jazilla, Nirere Xaverine, Niyonkuru Samuel, Nzayisenga Valentine na Tuyizere Étienne.

Ubwo hazaba hasozwa iri rushanwa ni bwo u Rwanda ruzahabwa ibendera nk’igihugu kizakira Shampiyona y’Isi ya 2025 izabera i Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *