wex24news

Hezbollah irashinja Israel kuyigabaho igitero

Umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon na Guverinoma ya Iran, birashinja Israel guturitsa ibikoresho by’itumanaho bikoreshwa n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Hezboallah yateguje Israel ko ikomba guhabwa ibihano bikarishye

Ni iturika ryahitanye abantu 12 harimo abana babiri, naho abandi bagera ku 2,800 barakomereka, harimo benshi bakomeretse mu buryo bukomeye.

Umutwe wa Hezbollah kuri uyu wa gatatu wavuze ko uzakomeza kurwanya Isirael mu rwego rwo gushyigikira Hamas mu Ntara ya Gaza ndetse ko iki gihugu gikwiye kwitegura igihano gikarishye.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, i Cairo mu Misiri, yabwiye abanyamakuru ko Amerika itari izi iby’iryo turika ry’ibyo byuma kandi nta ruhare yabigizemo.

Blinken yagaragaje impungenge z’uko ibyabaye bishobora guteza ibibazo by’umutekano mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati.

Isirael ntacyo yigeze itangaza kuri iri turika ry’ibikoresho by’itumanaho bya Hezbollah, ryabaye nyuma y’amasaha make itangaje ko igiye kwagura intambara irwana na Hamas mu Ntara ya Gaza, ikarushaho gukaza ingamba z’umutekano mu Majyaruguru mu rwego rwo gukumira ibisasu byo mu bwoko bwa Roketi biraswa n’abarwanyi ba Hezbollah.

Hezbollah ikeka ko iri turika ryaba ryaraturutse ku kuba hari ibintu biturika byaba byarongerewe muri ibyo bikoresho mbere y’uko bishyikirizwa abarwanyi bayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *