wex24news

Impande zihanganye muri Sudani zagaragaje ko zikeneye amahoro

Igisirikare cya Leta ya Sudani n’icya Rapid Support Forces (RSF) bahanganye byavuze ko bifunguye imiryango ku bisubizo by’amahoro ku ntambara imaze amezi arenga 17, mu rwego rwo gusubiza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wahamagariye impande zirwana kongera kwitabira ibiganiro.

Ku wa Gatatu, Umuyobozi w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje ko Guverinoma ya Sudani yiteguye kwakira ingamba zose zubaka zigamije guhagarika intambara, mbere y’uko Umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo atangaza ibimeze nk’ibi mu rukerera rwo ku wa Kane.

Gen. Dagalo abinyujije kuri X yagize ati: “Twongeye gushimangira ko dushyigikiye imishyikirano yo guhagarika intambara. Twizera ko inzira y’amahoro iri mu biganiro, atari urugomo rwa hato na hato, kandi tuzakomeza kugira uruhare mu nzira y’amahoro kubw’ejo hazaza hatarangwamo ubwoba n’imibabaro ku baturage bose ba Sudani.”

Icyakora, aba bagabo bombi bashinjanye amakosa yo kunanirwa guhagarika amakimbirane yahitanye abantu barenga 12.000 kuva yatangira muri Mata 2023, bashinjanya gukora ibyaha byo mu ntambara. Ntabwo bagaragaje intambwe zihariye zigana ku gisubizo cy’amahoro bateganya.

Amakimbirane yatangiye igihe hatangiraga kurebana ay’ingwe hagati y’Igisirikare n’umutwe wa RSF byari bisanzwe bisangira ubutegetsi nyuma yo guhirika ubutegetsi, bituma hatangira intambara nk’uko inkuru dukesha Reuters ibyibutsa.

Abunzi bayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko mu kwezi gushize bahawe icyizere n’impande zombi mu biganiro byabereye mu Busuwisi hagamijwe kunoza uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bayikeneye.

Gen. Burhan mu butumwa bwe yagize ati: “Twiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bose mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’amahoro kigabanya imibabaro y’abaturage bacu kandi kigashyira Sudani mu nzira igana ku mutekano, ituze, kugendera ku mategeko, no guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *