wex24news

irushanwa ‘Battle of the bands’ rigiye kongera kuba

Irushanwa “Battle of the bands” rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba muri Rwanda ryaherukaga kuba mu 2019, rigiye kongera kuba ku nshuro ya gatatu, bigizwemo uruhare na ‘Amstel’ ikinyobwa cyengwa na BRALIRWA ku bufatanye na Marriott Hotel.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, abari gutegura iri rushanwa bavuze ko batangiye kwandika amatsinda ashaka kwitabira iri rushanwa bikazarangira ku wa 1 Ukwakira 2024.

Nubwo hatatangajwe neza umubare w’amafaranga bazahemba, abategura iri rushanwa bavuze ko itsinda rizegukana umwanya wa mbere rizahembwa amafaranga, rihabwe amasezerano y’akazi mu gihe cy’umwaka n’ibindi byinshi.

Iri rushanwa rigamije kugaragaza abanyempano muri muzika y’u Rwanda, rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba muri Rwanda.

Battle of The Bands yaherukaga kuba mu 2019 ubwo yegukanwaga na Salus Music Band yatsinze arimo Umurage Band na Symphony Band byahuriye mu cyiciro cya nyuma.

Salus Music Band yegukanye iri rushanwa mu 2019 yahawe amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel.

Battle of the Bands igiye kuba ku nshuro ya gatatu ubwo ryaherukaga kuba ryitabiriwe n’amatsinda 10; ubwo ryatangizwaga bwa mbere mu 2018, ryegukanywe na Neptunez Band.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *