wex24news

Kitoko asanga Gospel atari injyana gusa ahubwo ari ivugabutumwa

Umumuhanzi w’umunyarwanda Kitoko Bibarwa wamenyekanye cyane nka Kitoko asanga injyana yo kuramya no guhimbaza Imana izwi nka Gospel atari injyana y’umuziki gusa ahubwo ari ivugabutumwa.

Image

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho nshya Kitoko yavuze ko Gospel ari injyana ikenerwa na buri wese cyane ko abahanzi benshi mu baririmba izisanzwe baba baratangiriye mu nsengero.

Yagize ati: “Gospel nyifata nk’injyana itanga ubutumwa buri muntu wese aba akeneye kumva, ni indirimbo zihoraho ibihe byose, ni injyana yiyubashye irimo amagambo umuntu akeneye kumva no kwigiraho, nyifata nk’ubutumwa bwiza.”

Uyu muhanzi usigaye atuye mu Bwongereza avuga ko nubwo muri iyi minsi iyo njyana isa nk’iyateye imbere cyane kurushaho, ariko no mu bihe byabo bagitangira umuziki yabahaye umunezero mu buryo badashobora kwibagirwa.

Ati: “Nyigereranyije na kera igihe twatangiriye umuziki, yaradufashije kuko abenshi twatangiriye mu nsengero, nta nubwo njyewe nyifata nk’umuziki usanzwe  ahubwo nyifata nk’ivugabutumwa, kandi no mu gihe cyacu warakorwaga, hari ba Alex Dusabe, Chorale Rehoboth, ba Ngendahayo Richard  n’abandi bakoze neza twarabakundaga, tukabumva kandi tutanakora Gospel, idufatiye runini twese.”

Nubwo Kitoko asanga injyana ya Gospel ari nk’ivugabutumwa, ariko ngo ntateganya kuyikora yonyine, kuko avuga ko umuziki we nta mupaka ugira ugarukiraho.

Kitoko aheruka gutangariza Imvaho Nshya ko afite byinshi akumbuye mu Rwanda bityo ko nyuma y’amasomo, arimo gutegura uko yagaruka mu gihugu cye kuko ari kimwe mu byo akumbuye cyane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *