wex24news

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemereye u Rwanda inkunga ya miliyari 8 Frw

Guverinoma y’u Rwanda na Ambadasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) batangije umushinga wa miliyari 8 z’Amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni 6 z’Amadolari y’Amerika) y’inkunga ya USA yemereye u Rwanda azashorwa mu mushinga wo kunoza imyandikire y’ibitabo bikenewe mu mashuri yo mu Rwanda.

Image

Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nzeri 2024, uzamara imyaka itatu, ukazanyuzwa mu mushinga wa USAID-Ibitabo Kuri Twese (IKT), uterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere cya USA (USAID).

Umuyobozi Mukuru wa IKT, Senzeyi Yedidiya, yavuze ko uwo mushinga ugamije kubakira ubushobozi abakora mu bwanditsi bw’ibitabo ndetse no kongera ibikoresho birimo imashini zo kwandika no gusohora ibitabo ndetse no gukaza ingamba mu gukurikirana ikoreshwa ryabyo.

Yagize ati: “Muri uyu mushinga wa miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika, tuzafatanya mu kongerera ubushobozi abakora mu bwanditsi bw’ibitabo, mu buryo bwo kubikwirakwiza ndetse no gukurikirana niba aho byoherejwe byagezeyo.

Kuko ubu hari imbogamizi z’uko niba ibitabo byoherejwe ku mashuri ntabwo habaho kugenzura niba byageze aho byagombaga kugezwa.”

Senzeyi avuga ko uwo mushinga uzafasha mu kongera imashini zifunika ibitabo (binding) kuko kugeza ubu mu Rwanda hari imashini imwe ibikora, mu ruganda rwandika rukanasohora ibitabo ((1000 Hills Printing and Packaging) ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Eric Kneedler yavuze ko gutera inkunga u Rwanda ari ugushyigikira gahunda yarwo yo guteza imbere urwego rw’uburezi muri gahunda yo kwihutisha iterambere ry’abaturage (NST2).

Ati: “Umushinga ugamije gutera inkunga Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo guteza imbere urwego rw’uburezi, izafasha mu gucapa no gusohora ibitabo, kubera ibikoresho by’ibanze, twe nk’abafatanyabikorwa ba Guverinoma na Minisiteri y’Uburezi muri uyu mushinga wa miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika (miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda) bifasha kugera ku burezi bwifuzwa na Guveronama igere ku ntego yiyemeje”

Iyo gahunda isanze u Rwanda rufite gahunda yo kunoza uburyo bwo gukwirakwiza ibitabo mu mashuri ku buryo yaba umunyeshuri, umurezi n’umubyeyi babibona bitabagoye bityo bagafasha umunyeshuri gufata neza amasomo yiga.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko uwo mushinga ugiye gufasha Guverinoma y’u Rwanda kubona ibitabo byiza kandi bikenewe mu mashuri.

Ati: “Dufite inshingano zo kwigisha abana b’Abanyarwanda, ubutumwa mwarimu atanga mu ishuri bushimangirwa n’ibyanditse mu bitabo. Iyo bibonetse umunyeshuri, umubyeyi n’umwarimu bakabibona bigirira akamaro umunyeshuri.  Umunyeshuri arabikeneye kuko buri igitabo kiba kirimo inyandiko n’amashusho bifasha kwibuka ibyo yize mu gihe kirekire.

Yongeyeho ati: “USAID Ibitabo kuri Twese rero na Ambasade y’Amerika turimo gukorana kugira ngo tuvugurure ku buryo igitabo gitangira gutegurwa, buriya tubona igitabo cyasohotse ariko buriya hari aho cyatangiriye gutegurwa, hari ibishyirwamo, noneho hagakurikiraho uburyo bijya mu masoko. Dufatanyije turimo kunoza inzira icyo gitabo kinyuramo kugira ngo kigere ku mugenerwabikorwa ari we munyeshuri, umwarimu ndetse n’umubyeyi.”

Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda baracyagaragaza imbogamizi z’ibikoresho bakoresha bandika ibitabo bihenze, bituma n’ubyanditse abisohora byagera ku isoko bigahenda.

Icyakora USAID Ibitabo kuri Twese na REB bizeza ko muri uyu mushinga hazakorwa ibishoboka byose ibyo bikoresho bikaboneka kugira binagabanye igiciro cy’ibitabo, bityo abo byagenewe babashe kubibona bihendutse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *