wex24news

Man City yatsikiye

Manchester City ntiyahiriwe n’Umunsi wa Mbere muri UEFA Champions League aho yanganyije na Inter Milan ubusa ku busa mu mukino wari witezwe cyane ku wa Gatatu.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu 2023, aho ryegukanwe n’Ikipe ya Manchester City.

Muri uyu mukino wo ku wa Gatatu, Manchester City yakiniraga mu rugo, ni yo yari ihagaze neza mu minota ya mbere aho yaremye uburyo burimo umupira Jack Grealish yahaye Erling Haaland, ariko Alessandro Bastoni akiza izamu.

City yabonye kandi uburyo bw’ishoti ryageragejwe na Erling Haaland ku munota wa 35, umupira uca gato ku ruhande rw’izamu rya Inter Milan ryari ririnzwe na Yann Sommer.

Inter Milan yarushwaga bigaragara, yabonye uburyo butatu mu gice cya mbere burimo amashoti abiri ya Marcus Thuram arimo rimwe ryagiye ku ruhande n’irindi ryafashwe na Ederson.

Ubundi buryo bw’iyi kipe yo mu Butaliyani ni umupira Carlos Auguston yateye ari mu rubuga rw’amahina, ukurwamo na Ederson watabaye Manchester City.

Kevin de Bryune wavunitse, yasimbuwe na İlkay Gündoğan naho Savinho asimburwa na Phil Foden ku ruhande rwa Manchester City yashakaga igitego.

Ku ruhande rwa Inter Milan, Umutoza Simone Inzaghi na we yakoze impinduka, aha umwanya abarimo Lautaro Martínez, Henrikh Mkhitaryan na Denzel Damfries.

Phil Foden yateye ishoti ryafashwe na Yann Sommer mbere y’uko Henrikh Mkhitaryan ahusha uburyo bwiza ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina, ujya hejuru y’izamu rya Manchester City ku munota wa 75.

Nyuma y’iminota itatu, City yongeye gusatira, Foden aha umupira Joško Gvardiol wateye ishoti rikurwamo na Yann Sommer wahise utabarwa na bagenzi be bakiza izamu.

Ku munota wa 84, Lautaro Martínez yagerageje amahirwe ku mupira mwiza yari ahawe na Nicolo Barella, atera ishoti ryafashwe na Ederson.

Manchester City yananiwe kubyaza umusaruro uburyo bwa nyuma yabonye mu minota y’inyongera, umupira wahinduwe na Dokou, ushyizweho umutwe na İlkay Gündoğan ujya hejuru y’izamu.

Iminota 90 yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, yombi agabana amanota.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatatu, Bologna FC yo mu Butaliyani yanganyije na Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine 0-0 naho Sparta Prague yo muri Repubulika ya Tchèque itsinda FC Red Bull Salzburg yo muri Autriche ibitego 3-0.

Celtic yo muri Écosse yanyagiye Slovan Bratislava yo muri Slovaquie ibitego 5-1, Club Brugge yo mu Bubiligi yatsinzwe na Borussia Dortmund yo mu Budage ibitego 3-0 bya Jamie Gittens watsinze bibiri na Serhou Guirassy, naho Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa itsinda Girona yo muri Espagne igitego 1-0 cyitsinzwe na Paulo Gazzaniga ku ishoti ryatewe na Nuno Mendes.

Imikino y’Umunsi wa Mbere ya UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa Kane hakinwa imikino itandatu. Saa kumi n’Ebyiri n’iminota 45, Feyenoord yo mu Buholandi irakira Bayer Leverkusen yo mu Budage naho FK Crvena Zvezda yo muri Serbie yakire Benfica yo muri Portugal.

Saa Tatu z’ijoro, Atalanta yo mu Butaliyani irakira Arsenal yo mu Bwongereza, Atlético Madrid yo muri Espagne yakire RB Leipzig yo mu Budage, Brest yo mu Bufaransa yakire SK Sturm Graz yo muri Autriche naho AS Monaco yo mu Bufaransa yakire FC Barcelone yo muri Espagne.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *